Siporo

Abafana ba APR FC bari mu bitaro nyuma yo gukubitwa bakanakomeretswa n’Abuzukuru ba Shitani

Abafana ba APR FC bari mu bitaro nyuma yo gukubitwa bakanakomeretswa n’Abuzukuru ba Shitani

Abafana babiri na APR FC bari mu bitaro nyuma yo gukubitwa ndetse bakanakomeretswa n’amayibobo z’i Rubavu zizwi nk’Abuzukuru ba Shitani.

Byose byabaye nyuma y’umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona wo APR FC yanganyirijemo na Etincelles FC 1-1 i Rubavu kuri Stade Umuganda.

Abakubiswe ni Prince wo muri Fan Club ya Warriors ndetse na Japhet wo muri Kicukiro Fan Club, aba bombi bakaba bahise bajyanwa ku bitaro bya Gisenyi bakaba barimo kwitabwaho.

Bikiba benshi bavuze ko ari abafana ba Etincelles babakubise, ariko umwe mu bafana ba APR FC urwaje aba bafana, yabwiye ISIMBI ko bakubiswe n’Abuzukuru ba Shitani.

Ati "umukino ubwo wari urangiye twari ku modoka turimo twinjira twenda gutaha, haje abafana ba Etincelles bari bivanze n’Abuzukuru ba Shitani, kumwe amadirishya aba afunguye banyujijemo akaboko bashikuza telefoni. "

"Kuko bo bari batarinjira bahise bababwira ngo babafate ko bibye telefoni, barabirukankana barayibaka, hahise haza igihiriri cy’abantu benshi abo ngabo ngo ni Abuzukuru ba Shitani, batangira gutera amabuye, batera buri kimwe, buri wese ariruka akiza amagara ye, noneho Japhet bari bamwubarayeho bamuhondesha amabuye, undi yagiye agiye kumukiza maze na we bamutera amabuye baramukomeretsa."

Yakomeje avuga ko bitabaje polisi na yo ikavuga ko babananiye.

Ati "twitabaje polisi ivuga ko na yo bayinaniye ngo ni Abuzukuru ba Shitani."

Ku kijyanye n’uko ari abafana ba Etincelles babikoze nk’uko byavuzwe, yagize ati "mvuze ngo barimo, harimo bake nakwita uduhirimbi. Nubwo bari bambaye imyenda ya Etincelles FC ntabwo nakwemeza ko ari abafana ba Etincelles, ni kwa kundi abantu aba ari ingengera bagatoragura umwenda wa Etincelles FC bakambara, ari umutuku n’umweru ntabwo nakwemeza ko ari abafana ba Etincelles."

Aba bafana bakubiswe bahise bajyanwa ku Bitaro bya Gisenyi aho bahise bahabwa ubuvuzi bw’ibanze, bakaba bari bategereje umuganga ngo yemeze niba bataha cyangwa barara mu bitaro bakananyuzwa mu cyuma.

Abuzukuru ba Shitani ni umutwe w’amabandi umaze kuyogoza Akarere ka Rubavu. Ugizwe n’insoresore ziba, zikanagirira nabi abaturage.

Mu Kuboza 2021 Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yarashe umusore witwa Niyonsenga wiyitaga DPC w’Abuzukuru ba Shitani.

Prince yakomerekejwe cyane
Japhet ni uku yagizwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ntawangwanabose alhufotsi
    Ku wa 23-12-2022

    Ingitekeza cyangenicyi Apr fc izatwaraigikombe arikoniyirara nacyoizabona murakoze?

  • Shema claude
    Ku wa 23-12-2022

    Nukuri peeee abazukuru bashitani hano igisenyi batumereye nabi hafi nogushaka kwimuka aho dutuye bitewe nabo,ikibazo njye mfite ko polisi yurwanda nakiyinanira yo yashoboye kugarura umutekano mozambique ese aba banta nibo baba naniye koko ,baratuzengeteje mudutabirize kuri nyakubagwa perezida wa Repubulika

  • Ndahimana Athanase
    Ku wa 23-12-2022

    Ibinintu birababaje Aho bahuruza police ukababwira ko nayo yabananiwe gute se? Bivuze ngo bajye bakora ibyo bashatse kuko bananiwe na police ,Dufatanyije dushakire umuti ikibazo cyabuzukuru

IZASOMWE CYANE

To Top