Siporo

Abakinnyi 10 bo kwitondera mu mwaka w’imikino 2021-22(AMAFOTO)

Abakinnyi 10 bo kwitondera mu mwaka w’imikino 2021-22(AMAFOTO)

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru umwaka w’imikino 2021-22, izatangira mu mpera z’iki cyumweru, bitewe n’uburyo amakipe yiyubatse hari ayatangiye guhabwa amahirwe yo kwitwara neza muri shampiyona.

Muri iyi nkuru, ISIMBI yanyujije amaso mu makipe yose uko yiyubatse ndetse n’abakinnyi yari asangwanywe, itegura abakinnyi 10 bashobora kuzatanga akazi ndetse n’amakipe bazaba bahanganye agomba kwitondera.

Lamine Moro – AS Kigali

Lamine Moro, ni myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi uheruka gusinyira AS Kigali, ni umukinnyi w’ibigango kandi utuje kandi ubangutse ku buryo bigora ba rutahizamu kuba bamunyuraho mu buryo bworoshye. Azi gutsinda cyane imipira yo ku mitwe iba ivuye muri koruneri.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Ghana, umwaka ushize w’imikino yakinaga muri Yanga muri Tanzania ari na we kapiteni wayo, yaje gutandukana nayo atari uko ari ubuswa ahubwo bitewe n’ibibazo yagiranye n’iyi kipe ahanini bishingiye ku myitwarire.

Omborenga Fitina – APR FC

Ni myugariro wo ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya APR FC, ni umusore umaze kwerekana ko mu gihe yaba ari muzima yaba ari mu bakinnyi beza ku mwanya akinaho muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ni umukinnyi wihuta ndetse afasha ikipe ye mu gusatira aho ahindura imipira myinshi imbere y’izamu ry’uwo bahanganye, aratsinda ikindi ni umusore nko mu mwaka ushize w’imikino yagaragaje ko afite indi mpano yo gutera imipira y’imiterekano kandi ikajyamo. Ni umusore ukwiye kwitonderwa.

Isaac Nsengiyumva – Rayon Sports

Ni umukinnyi mushya muri Rayon Sports na shampiyona y’u Rwanda yakinaga mu ikipe ya Express yo muri Uganda.

Ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati imbere yaba myugariro (6) benshi bakunda kwita umukaseri. Mu mikino ya gicuti Rayon Sports yakinnye yagaragaje ko yiteguye kuba yakinira ku bibuga byiza n’ibibi kandi agakina neza, ni umukinnyi uzi kwambura imipira akanayitanga, afite igihagararo n’imbaraga ku buryo kumutwara umupira bigorana.

Rharb Youssef – Rayon Sports

Ni umunya-Maroc uheruka gusinyira Rayon Sports. Akina inyuma y’umwataka cyangwa akaba yanyura ku ruhande asatira, uyu ni umwe mu bakinnyi bazatanga akazi kuri ba myugariro bazaba bahanganye na we, kumuhagarika birabasaba ko bagomba kumwitondera.

Ni umukinnyi uzi gucenga utitonze yagukoza isoni, atanga imipira mibi kubo bahanganye ikaba myiza kuri bagenzi be, ni umukinnyi buri mutoza yakwifuza kugira mu ikipe ye.

Hakizimana Muhadjiri – Police FC

Ni umukinnyi wa Police FC ukina inyuma y’umwataka, si ubu gusa n’ubusanzwe akenshi abakinnyi bagiye guhura na we baba bikandagira kuko ni umusore isaha n’isaha yagutsinda igitego aho ari hose mu kibuga.

Ntabwo yihuta ariko na none ni umukinnyi uzi gucenga, ukoresha umupira icyo yifuza, akenshi kuwumwambura ni ukumukorera ikosa, azwiho gutsinda imipira y’imiterekano cyane cyane iyegereye urubuga rw’amahina.

Manishimwe Djabel – APR FC

Ni umukinnyi ugiye gukina umwaka we wa 3 muri APR FC, muri iyi minsi usanga umukino w’iyi kipe ari we ushingiyeho, azi gutembereza umupira, yawutanga aho ashaka kandi neza, azi gucenga ikindi aranatsinda.

Ni umusore uzwiho gutanga imipira myinshi kandi myiza imbere y’izamu kereka ba rutahizamu be binaniwe. Kimwe mu bintu azwiho ni uko imyaka yose yakinnye muri shampiyona ari umwe mu basore basoza shampiyona ari mu bakinnyi batanze imipira myinshi yavuyemo ibitego, n’uyu mwaka byitezwe ko atazorohera abo bahanganye.

Kwizera Pierrot – AS Kigali

Umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya AS Kigali, amaze imyaka myinshi akina muri shampiyona yo mu Rwanda, ni umukinnyi ushyira igitutu kubo bahanganye kuko bimworohera gutanga umupira mwiza kandi aho yifuza, afasha mu kugurarira iyo ikipe yasatiriwe. Bisaba kumuhozaho ijisho kuko ni umukinnyi uzwiho gutsinda ibitego bitunguranye, Pierrot ntapfa kwamburwa umupira byoroshye, ikindi ari nacyo abo bahanganye bamutinyira, ni umukinnyi mwiza ku mipira y’imiterekano, iyegereye urubuga rw’amahina yo iyo ayihushije ni nk’uko umukinnyi ahusha penaliti.

Onana Willy Essombe – Rayon Sports

Ni umunya-Cameroun uheruka gusnyira Rayon Sports, mu mikino ya gicuti yakinnye yagarageje ko azatanga akazi ku bo bahanganye cyane cyane ba myugariro bo ku mpande kuko asatira anyuze ku mpande, azi gutsinda no gutanga imipira ivamo ibitego.

Emmanuel Arnold Okwi – Kiyovu Sports

Rutahizamu akaba na kapiteni wa Uganda wakiniye amakipe atandukanye nka Simba SC yo muri Tanzania, aheruka gusinyira ikipe ya Kiyovu Sports na we ni umwe mu bakinnyi bitezweho kutazorohera amakipe bazahura.

Shabani Hussein Tchabalala – AS Kigali

Ni umurundi ukinira ikipe ya AS Kigali, umwaka ushize w’imikino yasoje ku mwanya wa mbere mu batsinze ibitego byinshi, asatira anyuze ku mpande cyangwa se akaba yakina ari we mwataka(striker), arihuta azi no gucenga. Kimwe nk‘umwaka ushize nabwo byitezwe ko azatanga akazi gakomeye.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • twizerimana .janclode
    Ku wa 23-05-2022

    Abobakimyi ndabifuriza
    insinzi bakomeze kariyeri yabo
    ntukuri abobana imana izabarinde
    ibihe byabo byose mbifuri je
    insinzi uyu ntumwana
    uturuka mukarere kaburera
    urenge waruhunde
    akagali gitovu .umudugudu .wakamo myi .inara yampanjya
    rugu ru

  • Michel
    Ku wa 26-10-2021

    Nibyo gusa hari nabandi benshi cyane kuko teams zariteguye bikomeye pe

IZASOMWE CYANE

To Top