Ikipe ya APR Basketball Club, yatangaje abakinnyi 12 igomba kwifashisha mu mikino yo gushaka itike ya nyuma y’imikino ya BAL izabera i Kigali.
Iyi kipe ikaba yaraye ihagurutse mu Rwanda yerekeza muri Senegal aho itsinda irimo rya ’Sahara Conference’ rizakinira, imikino izabera muri Dakar Arena.
Ni imikino izaba kuva tariki ya 4-12 Gicurasi 2024, APR BBC ikaba yamaze gutangaza urutonde ntakuka rw’abakinnyi izifashisha.
Abo bakinnyi ni Adonis Filer Jovon, Dario Hunt, Ntore Habimana, William Robeynd, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Axel Mpoyo, Obadiah Norl, Abdullah Ahmed Mohamed, Dan Kimasa, Christophe Ruta, Larson Shema Niyibizi na Bush Wamukota
APR izatangira imikino ya yo tariki ya 4 ikina US Monastir yo muri Tunisia, tariki ya 5 Gicurasi izakina na Rivers Hoopers yo muri Nigeria, tariki 7 icakirane na AS Douanes yo muri Senegal.
Izagaruka mu kibuga tariki ya 9 Gicurasi yongera gukina na US Monastir, tariki ya 11 ikine na Rivers Hoopers ni mu gihe izasoreza kuri AS Douanes tariki ya 12 Gicurasi 2024.
Ibitekerezo
-xxxx-
Ku wa 30-04-2024Apr nuko yakora uko ishoboye ikatuzanira byibuze nkabakinnyi babiri bibikura nkora bayobora abandi nimero 6 na nimero cumin narimwe kamena bihu Wenda na gatanumwiza abandi bakaza jya bayoborwa nabo bakoneye