Siporo

Abakinnyi 2 b’abanyarwanda bashobora kwerekeza muri Zambia

Abakinnyi 2 b’abanyarwanda bashobora kwerekeza muri Zambia

Umunyezamu Bwanakweli Emmanuel na Ngendahimana Eric biravugwa ko bamaze kumvikana n’ikipe ya City of Lusaka FC yo muri Zambia.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Kamena ni bwo umunyezamu wakiniye Police FC na Kiyovu Sports, Bwanakweli Emmanuel akaba yari muri Sunrise FC yerekeje muri Zambia aho yagiye kurangizanya na City of Lusaka FC.

Amakuru kandi avuga ko uyu mukinnyi atari we wenyine wifuzwa n’iyi kipe ahubwo na Eric Ngendahima wari usoje amasezerano ye muri Kiyovu Sports.

Uretse aba bakinnyi kandi iyi kipe iravugwamo na Niyonzima Jean Paul [Robinho] na we wakiniraga Sunrise FC.

Aba bakinnyi bose amakuru avuga ko kugira ngo babone iyi kipe yakinaga mu cyiciro cya kabiri ikaba izamutse mu cya mbere, babifashijwemo na Albert Mphande wahoze abatoza muri Police FC hano mu Rwanda.

Bwanakweli Emmanuel yamaze kugera muri Zambia
Ngendahimana Eric na we aravugwa muri Zambia
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top