Siporo

Abakinnyi 3 umutoza w’Amavubi yishimiye

Abakinnyi 3 umutoza w’Amavubi yishimiye

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Umudage Torsten Frank Spittler yavuze ko mu mikino 2 amaze gutoza hari abakinnyi bamaze kumushimisha.

Hari nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo 2-0 mu mukino wa kabiri w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

Torsten Frank Spittler yagizwe umutoza w’Amavubi tariki 1 Ugushyingo 2023 akaba amaze gutoza imikino 2 aho yanganyije na Zimbabwe uyu munsi akaba yatsinze Afurika y’Epfo 2-0.

Abajijwe niba hari abakinnyi amaze kubona yishimiye imikinire ya bo, yavuze yanyuzwe n’imikinire na Djihad Bizimana.

Ati "Ubu ndabazi amazina, mbere nari nzi amasura gusa, ubu gukuramo umwe biragoye ariko Djihad (Bizimana) kapiteni wacu, ni umwe mu bamfashije, ni umukozi, ubona ko no kuvugana na bagenzi be bamwumva."

Yakomeje avuga ko kandi undi mukinnyi yanyuzwe n’urwego rwe ari umunyezamu Ntwari Fiacre.

Yunzemo kandi ati "mvuze undi navuga Innocent (Nshuti) wavuzwe cyane murimo kumushyira hasi sinzi aho mwabikuye, ngo ntacyo ashoye kandi ntabwo byari abikwiriye, mwebwe ntabwo muba mubona icyo ashoboye mu kibuga."

Nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo u Rwanda ubu ruyoboye itsinda C n’amanota 4, Afurika y’Epfo 3, Nigeria, Zimbabwe na Benin zifite 2 n’aho Lesotho ikagira 1.

Djihad Bizimana ngo uretse gukina neza ni n'umuyobozi
Fiacre yanyuzwe n'uburyo ahagarika bagenzi be
Nshuti Innocent ngo yaratutswe bitari ngombwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Dusengimana Jean Pierre
    Ku wa 22-11-2023

    Kbx Bizimana jdro we ararenze
    Fiacre Ntwari Ntawamusimbura
    Nshuti Innocent nubundi uretse abatamwemera arko arashoboye

  • Dusengimana Jean Pierre
    Ku wa 22-11-2023

    Kbx Bizimana jdro we ararenze
    Fiacre Ntwari Ntawamusimbura
    Nshuti Innocent nubundi uretse abatamwemera arko arashoboye

  • Dusengimana Jean Pierre
    Ku wa 22-11-2023

    Kbx Bizimana jdro we ararenze
    Fiacre Ntwari Ntawamusimbura
    Nshuti Innocent nubundi uretse abatamwemera arko arashoboye

  • Ndayambajepatric
    Ku wa 21-11-2023

    Congratulations

IZASOMWE CYANE

To Top