Siporo

Abakinnyi 39 bahamagawe gutangira umwiherero wa CECAFA U17 izabera i Kigali

Abakinnyi 39 bahamagawe gutangira umwiherero wa CECAFA U17 izabera i Kigali

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, Yves Rwasamanzi yamaze guhamagara abakinnyi 39 bagomba gutangira umwiherero wo kwitegura CECAFA U17 izabera mu Rwanda muri uku kwezi.

Guhera tariki ya 13 kugeza 28 Ukuboza 2020, mu Rwanda hazaba habera imikino y’igikombe cya CECAFA U17.

Iri rushanwa rikaba rizanatanga itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 ku makipe abiri(ni ukuvuga azagera ku mukino wa nyuma).

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, Yves Rwasamanzi akaba yamaze guhamagara abakinnyi 39 bagomba kumufasha muri uru rugamba.

U Rwanda ruherereye mu itsinda rya mbere kumwe na Eritrea na South Sudan

Urutonde rw’abakinnyi 39 bahamagawe

Abanyezamu: Byiringiro James, Ruhamyamyiko Yvan, Cyimana Sharon na Niyonsaba Ange Elie.

Ba myugariro: Ishimwe Veryzion, Mbonyamahoro Sérieux, Niyonkuru Fiston, Nshuti Samuel, Ishimwe Moïse, Masabo Samy, Shema Nginza Shemaya, Oleka Salomon, Muhire Christophe na Salim Saleh.

Abakina Hagati: Mwizerwa Eric, Uwizeyimana Célestin, Hoziyana Kennedy, Iradukunda Pacifique, Niyogisubizo Asante Sana, Niyo David, Cyusa Mubaraka Akrab, Rwagasore Sharifu, Rugambwa Fred, Iradukunda Siradji, Muvunyi Danny, Tabaro Rahim, Rwatangabo Kamoso Steven, Irakoze Jean Paul, Ishimwe Rushami Alvin na Itangishaka Hakim.

Ba rutahizamu: Sibomana Sultan Bobo, Musana Arsène, Mugisha Edrick Kenny, Irahamye Eric, Cyusa Yassin, Niyokwizerwa Benjamin, Nshingiro Honoré, Shami Chris na Akimanizanye Papy Moussa.

Amavubi U17 yahamagawe
Staff Technique ya U17
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nahimana christian
    Ku wa 2-12-2020

    Nyabuneka nimujya mujya guhamagara ekipe nkizongizo muzajye nigera ahantu hose nko mu ntara murebe neza kuko hari abana bapfanye impano zabo kandi bashonnye pe murakoze cyane rwose

  • Nahimana christian
    Ku wa 2-12-2020

    Nyabuneka nimujya mujya guhamagara ekipe nkizongizo muzajye nigera ahantu hose nko mu ntara murebe neza kuko hari abana bapfanye impano zabo kandi bashonnye pe murakoze cyane rwose

IZASOMWE CYANE

To Top