Siporo

Abakinnyi 7 Rayon Sports ishobora kongerera amasezerano (AMAFOTO)

Abakinnyi 7 Rayon Sports ishobora kongerera amasezerano  (AMAFOTO)

Rayon Sports yamaze gufata gahunda y’umwaka utaha w’imikino, yemeje ko mu bakinnyi bayo bari ku mpera z’amasezerano izongereramo 7 ni mu gihe izagura abagera ku 10.

Muri iyi nkuru ISIMBI iragaruka ku mazina 7 y’abakinnyi ba Rayon Sports bashobora kongererwa amasezerano.

Ni inkuru yashingiwe kuko bitwaye muri uyu mwaka w’imikino ndetse namwe mu makuru ISIMBI yakuye mu bantu ba hafi b’iyi kipe.

Ku ikubitiro umunyezamu Kwizera Olivier, ni umwe mu bakinnyi barimo gusoza amasezerano yabo muri Rayon Sports, uyu mukinnyi bivugwa ko Rayon Sports ititeguye kuba yamurekura ahubwo izamwongerera amasezerano.

Uyu mwaka w’imikino ntabwo yatangiye neza kuko atabonye umwanya uhagije wo gukina ariko ubu akaba yarahawe umwanya ndetse afasha iyi kipe ikaba igomba kumwongerera amasezerano. Bivugwa ko kandi Hakizimana Adolphe ashobora kwerekeza muri APR FC.

Umunyezamu Kwizera Olivier

Iranzi Jean Claude na we wagarutse muri Rayon Sports mu Kwakira 2021 nyuma yo kwirukanwa na Pharco FC, ni umwe mu bakinnyi bagarageje imbaraga no gufasha Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino, na we ni umwe mu bakinnyi Rayon Sports yifuza kongerera amasezerano.

Iranzi Jean Claude

Nyuma yo gusnyira Rayon Sports umwaka umwe ku bihumbi 500, Nizigiyimana Karim Mackenzie yagaragaje gukora cyane ndetse yerekana ko barumuna be hari byinshi bagifite byo kumwigiraho, ntabwo Rayon Sports yakora ikosa ryo kumurekura izamwongerera amasezerano.

Nizigiyimana Karim Mackenzie

Niyigena Clement, umwe muri ba myugariro bo mu mutima w’ubwugarizi bahagaze neza kugeza ubu muri shampiyona, nubwo bivugwa ko APR FC imwifuza ndetse ibiganiro bisa n’ibyarangiye ariko amakuru avuga ko Rayon nayo itarakurayo amaso.

Niyigena Clement

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko asatira akaba kapiteni w’iyi kipe, Muhire Kevin, ni undi mukinnyi na we uri ku mpera z’amasezerano kuko yari yasinye umwaka umwe, na we ari ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports yifuza kongerera amasezerano ariko na we akaba afite gahunda yo kujya gukina hanze y’u Rwanda aho avuga ko hari amakipe amwifuza.

Muhire Kevin

Hari kandi rutahizamu ukomoka muri Cameroun, Mael Dinjeke wasinyiye iyi kipe mu ntangiriro z’uyu mwaka aho yasinye amezi 6.

Uyu rutahizamu uri ku musozo w’amasezerano ye muri iyi kipe, ubuyobozi bwashimye umusaruro we ndetse amakuru avuga ko ibiganiro bigeze kure na Rayon Sports ngo abe yamwongerera amasezerano .

Mael Dinjeke

Undi mukinnyi ushobora kongererwa amasezerano ni Ishimwe Kevin wasinyiye ubuntu muri Gashyantare 2022, uyu na we yashimwe n’umutoza Jorge Paixão bityo ko na we ari mu bakinnyi Rayon Sports itekereza kongerera amasezerano.

Ishimwe Kevin

Nubwo hari aba bakinnyi yifuza kongera amasezerano, hari kandi nabo izarekura ndetse hari n’abo izagura aho hari amazina amwe namwe nka Hakizimana Muhadjiri, Usengimana Faustin, Rafael ukinira Bugesera FC n’abandi.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top