Siporo

Abakinnyi ba AS Kigali banze gukora imyitozo, abatoza bisanze ku kibuga bonyine

Abakinnyi ba AS Kigali banze gukora imyitozo,  abatoza bisanze ku kibuga bonyine

Abakinnyi ba AS Kigali banze gukora imyitozo mu gihe ubuyobozi bw’iyi kipe butarabishyura ibirarane by’amezi abiri bubafitiye.

Nyuma yo gutsinda Mukura VS ejo hashize 1-0 mu mukino w’ikirarane, AS Kigali uyu munsi yagombaga gukorera imyitozo muri Stade Regional yitegura umukino wo ku Cyumweru na Gasogi United.

Iyi myitozo yagombaga kuba nimugoroba nyuma y’umukino wa gicuti APR FC yakinnye na Bugesera FC kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ukwakira 2022.

Nyuma y’uyu mukino, abatoza ba AS Kigali bayobowe n’umutoza mukuru Casa Mbungo André baje ku kibuga ndetse batangira no gutunganya ibikoresho bagombaga gukoresha ariko babura umukinnyi n’umwe wa AS Kigali.

Iminota myinshi umutoza Casa Mbungo André yayimaze ari kuri telefoni ariko nyuma y’iminota irenga 15 yahise abwira abungiriza be kwanura ibikoresho bagataha.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bakinnyi gusiba imyitozo babitewe n’uko iyi kipe itarabishyura umushahara w’ukwezi kwa 9 ndetse n’uku kwa 10 kurimo kurangira.

Nyuma yo kubona ko batitabiriye imyitozo, ubuyobozi bwa AS Kigali bwihutiye kuvugana n’abakinnyi ndetse amakuru ISIMBI yamenye ni uko mu gitondo imyitozo iri bukomeze nk’ibisanzwe ariko ikaza kubanzirizwa n’inama iri buhuze abakinnyi n’ubuyobozi.

AS Kigali izagaruka mu kibuga ku Cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2022 ikina na Gasogi United muri shampiyona.

Abakinnyi ba AS Kigali banze gukora imyitozo kubera amafaranga bafitiwe
Casa Mbungo yahise yitahira we n'abungiriza be
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Dhora
    Ku wa 27-10-2022

    Igitekerezo cyange ndumva amakipe yazanjya ahembera igihe krusha kuyatanga nyuma bagakura abakinnyi muri mood

  • Dhora
    Ku wa 27-10-2022

    Igitekerezo cyange ndumva amakipe yazanjya ahembera igihe krusha kuyatanga nyuma bagakura abakinnyi muri mood

  • Dhora
    Ku wa 27-10-2022

    Igitekerezo cyange ndumva amakipe yazanjya ahembera igihe krusha kuyatanga nyuma bagakura abakinnyi muri mood

IZASOMWE CYANE

To Top