Siporo

Abakinnyi ba Sunrise FC icyumweru nta telefoni, ibumbi 400 biburizwamo imbere ya 70 maze Kiyovu Sports ibambirwa i Golgotha

Abakinnyi ba Sunrise FC icyumweru nta telefoni, ibumbi 400 biburizwamo imbere ya 70 maze Kiyovu Sports ibambirwa i Golgotha

Imwe mu nkuru zirimo kuvugwa cyane muri siporo y’u Rwanda ni Kiyovu Sports yaraye ibambiwe i Golgotha itsindwa na Sunrise FC 1-0 maze amahirwe ku gikombe arayoyoka.

Wari umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ubanziriza uwa nyuma aho wasize APR FC ifashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Rwamagana City ikagira amanota 60 inganya na Kiyovu ariko ikayirusha umubare w’ibitego izigamye.

Ni umukino amakipe yombi yagombaga gutsinda kuko Kiyovu Sports byari kuyifasha kuguma mu rugamba rw’igikombe ni mu gihe Sunrise FC nayo byari kuyikura mu murongo utukura w’amakipe arwana no kutamanuka.

Sunrise FC yabigezeho ubu niyo yatsindwa umukino usoza shampiyona bazakiramo Rayon Sports, ntabwo yamanuka.

Ni umukino buri kipe yiteguye mu buryo bushoboka bwose aho Kiyovu yari yazamuriye abakinnyi agahimbazamusyi kakagera ku bihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda mu gihe batsinda uyu mukino.

Ku ruhande rwa Sunrise FC, abakinnyi bari bamaze icyumweru nta telefoni bafite barazambuwe kuko bazambuwe ku wa Mbere w’icyumweru gishize ari nabwo bagiye mu mwiherero witegure uyu mukino.

Ikirenze kuri ibyo bari bakubiwe inshuro 2 agahimbazamusyi basanzwe babona aho kari kavuye ku bihumbi 35 kagera kuri 70.

Nyuma y’uyu mukino umwe mu bafana ba Sunrise FC akaba yahise aha abakinnyi ibihumbi 500 ngo babigabane akaba yari yaje ku kibuga ayitwaye.

Andi makuru adafitiwe gihamya ni uko na perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide yavuganye n’ubuyobozi bwa Sunrise FC akabasaba gukora ibishoboka byose kugira ngo batsinde uyu mukino ko na we hari amafaranga azatanga y’agahimbazamusyi ayaha abakinnyi, ni nyuma yo kubabazwa n’amagambo yavuzweho na perezida wa Kiyovu Sports LTD, Mvukiyehe Juvenal.

Kiyovu Sports yatunguwe na Sunrise FC iyitsindira Golgotha Stadium
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top