Siporo

Abakunzi ba APR FC berekezaga Tanzania bakoze impanuka ikomeye

Abakunzi ba APR FC berekezaga Tanzania bakoze impanuka ikomeye

Abakunzi ba APR FC berekezaga Tanzania gushyigikira ikipe ya bo izakina na Azam FC ku Cyumweru tariki ya 18 Kanama 2024 mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, bakoze impanuka ikomeye.

Aba bafana bari muri Bus ya Matunda yagombaga kubashyikiriza indi bus ku mupaka wa Rusumo, ubwo bari barenze Rugende bahuye n’igikamyo cyari gihetse imashini ari yo yakoshoye iyi bus igihande kimwe cyose iracyangiza.

Abafana bane akaba ari bo bakomeretse ndetse imbangukira gutabara "Ambulance" zikaba zihari ngo harebwe uko bagezwa kwa muganga.

"Twari turenze Rugende, duhuye n’igikamyo cyari gihetse imashini ni yo yangije uruhande rwose rwa bus, bane bakomeretse, Ambulance ubu irahari kugira ngo harebwe uko bajyanwa kwa muganga." Munyarubuga François [Songambele] aganira n’ikinyamakuru ISIMBI

Ku kuba bahita bakomeza urugendo yavuze ko bagiye kubanza kureba uko abafana bose uko bameze ubundi babone gufata umwanzuro.

Aba bakunzi ba APR FC bakaba bari bahagurikiye i Remera mu ijoro ryo ku wa Gatatu saa sita (byari byamaze kuba ku wa Kane).

APR FC yo izahaguruka mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024 ikaba izakorera imyitozo muri Tanzania ku wa Gatandatu umukino ube ku Cyumweru.

Imodoka yari itwaye yakoze impanuka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Urinzwenimana protaiz
    Ku wa 15-08-2024

    Birababaje cyane nukwihangan ngewe ndabona babanza kwivuzaa

  • IRANKUNDA, Faustin
    Ku wa 15-08-2024

    Isimbi muri indashyikirwa

  • Vincent
    Ku wa 15-08-2024

    Yooooo pole kabisa mwihangane gusa Imana ishimwe nimba ntawahaburiye ubuzima

To Top