Siporo

Abantu batatu myugariro Usengimana Faustin ashimira mu buzima bwe

Abantu batatu myugariro Usengimana Faustin ashimira mu buzima bwe

Myugariro wa Police FC n’Amavubi, Usengimana Faustin yahishuye amazina y’abantu batatu bamufashije mu buzima bwe ndetse no mu rugendo rwe rwa ruhago.

Uyu mukinnyi umaze imyaka myinshi mu kibuga, yarukiye mu irerero rya FERWAFA, akina igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique 2011, yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Rayon Sports, APR FC ubu akaba ari muri Police FC, hanze y’u Rwanda yakiniye Buildcon FC yo muri Zambia na Khaitan SC.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Usengimana Faustin yavuze ko abantu bamufashije ari benshi ariko hari amazina atakwirengagiza bitewe n’uruhare bafite mu buzima bwe.

Muri abo bantu harimo Mama we umubyara, umugore we Bayingana Daniella na Gen James Kabarebe akaba umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bijyanye n’umutekano.

Ati”Abantu bamfashije cyane mu buzima no mu rugendo rwanjye rwa ruhago ni benshi, ariko imbere haraza mama wanjye urumva umubyeyi aba yaragushyigikiye kuva ukiri umwana kugeza n’ubu aracyanshyigikira cyane, yaramfashije reka namushimire.”

“Undi ni Gen James Kabarebe, yaramfashije bikomeye, yaramfashije cyane. Undi navuga ni umugore wanjye na we yambaye hafi yaba mu buzima busanzwe no muri ruhago nkina akanshyigikira, n’abavandimwe banjye.”

Muri 2013 ubwo yakiniraga Rayon Sports, Usengimana Faustin yaje kugira ikibazo cy’imvune yo mu ivi mu kuguru kw’iburyo aho byabaye ngombwa ko abagirwa muri Maroc aho yafashijwe cyane na Gen James Kabarebe.

Nyina ngo yamubaye hafi aramushyigikira kuva akiri umwana
Gen James Kabarebe ni umwe mu bo Usengimana Faustin ashimira
Ashimira umugore we Bayingana Daniella
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Bosco
    Ku wa 1-05-2021

    Iyi nkuru ntiyuzuye arko kuko Abo ba myugariro bamufashije ntimubavuze mujye mukora kinyamwuga

IZASOMWE CYANE

To Top