Siporo

FERWAFA yakuriye inzira ku murima abanyamuryango ba yo na RPL

FERWAFA yakuriye inzira ku murima abanyamuryango ba yo na RPL

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryemeje ko umwaka w’imikino wa 2024-25, abanyamahanga muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda bazaguma ari 6 nta mpinduka zizaba.

Ni umwanzuro wafatiwe mu nama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yabaye ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2024 yize ku busabe bw’Akanama k’Ubutegetsi ka Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yasabye ko abanyamahanga bakwiyongera.

Umwe mu myanzuro wavuyemo nk’uko FERWAFA ari yo igena umubare w’abanyamahanga bagomba kujya mu mukino umwe, yabyanze.

Yavuze ko "amakipe yo mu cyiciro cya mbere yemerewe gukinisha abakinnyi batarenze 6 ku mukino uhereye ku mwaka w’imikino wa 2024-25."

Bibaye nyuma y’uko amwe mu mabwiriza Akanama k’Ubutegetsi ka Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda koherereje amakipe azangenga umwaka w’imikino wa 2024-25 harimo n’ingingo ivuga kukongera umubare w’abanyamahanga ukava kuri 6 ukagera 12 bajya ku rupapuro rw’umukino ni mu gihe 8 ari bo bazajya baba bari muri 11 bari mu kibuga.

Muri aya mabwiriza, ingingo ya 8 ari na yo irebana n’umubare w’abanyamahanga wemewe, agaka ka 8.1 kagira kati "ikipe yemerewe kwandikisha umubare wose ishaka w’abakinnyi w’abanyamahanga ariko ikemererwa gushyira abakinnyi 12 ku rupapuro rw’umukino."

Agaka ka 8.2 gakomeza kagira kati "ikipe yemerewe gushyira icyarimwe mu kibuga abakinnyi b’abanyamahanga batarenga 8 ku mukino."

Gusa bavuze ko Komite Nyobozi ya FERWAFA ari yo izafata umwanzuro ikemeza aya mabwiriza. Yateranye ibitera utwatsi.

Abanyamahanga bagumye ari 6
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top