Adil Erradi yavuze ku kibazo cya Jacques Tuyisenge wikuye mu bandi
Umutoza wa APR FC, Adil Erradi Mohammed avuga ko Jacques Tuyisenge yikuye mu mwiherero w’iyi kipe mbere y’umukino wa Kiyovu Sports, ikintu avuga ko ari ikosa rikomeye ku mukinnyi nka Jacques Tuyisenge.
Tariki ya 30 Werurwe nibwo ISIMBI yabagejejeho inkuru y’uko Jacques Tuyisenge usanzwe ari kapiteni wa APR FC atakiri mu mwiherero w’iyi kipe ndetse yahagaritse imyitozo akaba yaranasabye gutandukana nayo.
Agaruka ku kibazo cya Jacques Tuyisenge, umutoza wa APR FC nyuma yo gutsinda Amagaju 1-0 mu gikombe cy’Amahoro, Adil yavuze ko uyu mukinnyi yakoze amakosa atajyanye n’urwego rwe.
Ati "Jacques ni kapiteni w’ikipe, mbere y’umukino wa Kiyovu Sports, yavuye mu mwiherero, mbere y’umukino wa Kiyovu Sports njyewe Jacques namufataga nk’umutoza wungirije, nka kapiteni ugomba kumfasha abakinnyi bakiri bato, nk’umuntu ugomba kuba intangarugero, ugomba kuhaba igihe ntahari."
"Imyitwarire ye mbere y’umukino wa Mukura VS ntabwo ikwiye kapiteni, kuri njye mbifata nk’ikosa rikomeye nk’umukinnyi w’umunyamwuga wo ku rwego nk’urwe."
ISIMBI yamenye amakuru ko uyu rutahizamu atishimiye uburyo umutoza mukuru w’iyi kipe ukomoka muri Maroc, Adil Erradi Mohammed ababwiramo, cyane cyane abataha izamu ababwira nabi avuga ko badatsinda.
Ni kenshi uyu mutoza yagiye yumvikana mu itangazamakuru anenga ba rutahizamu be ko ikipe irema uburyo bwinshi ariko ba rutahizamu be ntibatsinde.
Ubwo yari amaze kunganya na AS Kigali tariki ya 22 Mutarama 2022, icyo gihe yagaragaje kutishimira imyitwarire ya ba rutahizamu be kuko baremye amahirwe menshi ariko ntibabasha kureba mu izamu.
Ibi byaje kwisubiramo ubwo batsindwaga na Mukura VS 1-0 tariki ya 1 Gashyantare 2022, nabwo ntiyishimiye imyitwarire y’abakinnyi be bataha izamu.
Amakuru avuga ko uko yagaragazaga ko atishimiye umusaruro wabo ari nako yavuganaga n’abakinnyi be bataha izamu ababwira nabi, akaba ari n’aho haje kuva kutumvikana hagati ye na Jacques Tuyisenge wamubwiraga ko nubwo badatsinda ariko na none akwiye kureka kubatuka buri munsi, ngo hari uburyo yababwiramo atabatutse kuko n’abo ari abantu.
Umwuka mubi hagati y’aba bombi waje gukomeza gututumba kugeza aho Jacques Tuyisenge afashe umwanzuro wo gusohoka mu mwiherero arataha, ndetse abamuri hafi bavuga ko yifuza kuba yatanduka n’iyi kipe.
Jacques Tuyisenge yinjiye muri APR FC muri Nzeri 2020 akaba yari yarayisinyiye imyaka 2 ubu akaba ari mu mwaka we wa nyuma.
Mu gihe amazemo ntabwo yahiriwe kuko yaranzwe n’imvune ndetse n’imikino yakinnye akaba atarabashije gutsinda ibitego nk’ibyo yari ategerejweho kuko amaze kuyikinira imikino 26 aho yayitsindiyemo ibitego 2 gusa yatsinze AS Muhanga muri shampiyona, hari tariki 11 Gicurasi 2021 ubwo bayitsindaga 3-1, yatsinzemo 2.
Ibitekerezo
20cent
Ku wa 8-04-2022Nukwikura mu isoni yabonaga azirukanwa kuko ntacyo yamariye ekipe bituma yivumbura ngo asaba gutanduka ubundi c haricyo yatumariye kuburyo agiye haboneka icyuho rwose bamureke agende azahirwe kuko muri ekipe yacu ntacyo amaze