Siporo

Agace ka kabiri ka Tour du Rwanda kegukanywe n’umufaransa, umunyarwanda aza ku mwanya wa 20

Agace ka kabiri ka Tour du Rwanda kegukanywe n’umufaransa, umunyarwanda aza ku mwanya wa 20

Agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021 kegukanywe n’Umufaransa, Boileau Alan ukinira B&B Hotels Pro KTM, Byiza Renus ni we munyarwanda waje ku manya wa hafi aho yabaye uwa 20, ni mu gihe umunya-Colombia, Umba Lopez Abner Santiago yahise yambara umwenda w’umuhondo.

Nyuma y’agace ka mbere ka Tour du Rwanda ka Kigali- Rwanda kegukanywe n’umunya-Colombia, Brayan Sanchez ukinira Team Medellin, uyu munsi hakinwaga agace ka kabiri ka Kigali(MIC) – Huye ku ntera y’ibirometero 120,5.

Uru rugendo ruka rwari rufite imisozi 3 itangirwaho amanota yo kuzamuka aho umunyarwanda Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ ukinira Benediction Ignite, yegukanye ay’umusozi wa mbere wa Ruyenzi, uyu musore yaje no kwegukana amanota y’umusozi wa kabiri wo ku Mugina muri Kamonyi. Nsengimana Jean Bosco wa Team Rwanda yegukanye amanota y’agasozi ka gatatu yatangiwe Nyamabuye

Ubwo bari barimo binjira muri Muhanga bamaze gukora ibirometero 35, abakinnyi bari bakiri kugendera mu gikundi aho bari ku muvuduko wa 34,9 km/h.

Abasiganwa bamaze kugenda ibirometero 45, abakinnyi babatu barimo Manizabayo Eric “Karadiyo’’, Jani Tewelde Weldegaber na Nsengimana Jean Bosco bari bari imbere igikundi ho iminota 2’50’’.

Nyuma yo kugenda ibilometero 60 abasiganwa barimo basohoka muri Muhanga binjira mu Ruhango, aba basore batatu bari bamaze gusiga igikundi iminota 3’25’’.

Jani Tewelde Weldegaber ku biromotero 67, yari amaze gucomoka abanyarwanda babiri bari bari kumwe ariko ku kilometero cya 71 bari bamaze bamaze kumufata barimo kugendera mu gikundi, isiganwa ryari ryacitsemo ibikundi 2.

Brayan Sanchez wari wambaye umwenda w’umuhondo binjiye mu karere ka Huye yasizwe amasegonda 20.

Ku kiliometero cy’ 103, abakinnyi batanu barimo Gautier (B&B Hotels), Marchand (Tarteletto), Gaillard, Ferron (Total-Direct Energie) na Bisolti (Androni) bahise bacomoka mu gikundi.

Habura ibilomtero 5, Teugels, Main, Quintero na Boileau bari basize igikundi bashyizemo ikinyuranyo cy’amasegonda 18.

Aka gace kaje kwegukanwa n’umufaransa Boileau Alan ukinira B&B Hotels Pro KTM aho yakoresheje amasaha 3 n’iminota 7 n’amasegonda 14, yakurikiwe n’umunya-Colombia, Umba Lopez Abner Santiago wakoresheje amasaha 3 n’iminota 7 n’amasegonda 20, Sanchez Brayan wari ufite umwenda w’umuhondo yabaye uwa 3 arushwa amasegonda 8 na Alan wabaye uwa mbere.

Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi ni Uwihirwe Byiza Renus wa Team Rwanda ku mwanya wa 20 na we yasizwe amasegonda 8 na Alan wa mbere, Mugisha Samuel yabaye uwa 26 aho yasizwe n’uwa mbere amasegonda 36.

Kugeza ubu ku rutonde rusange, umunya-Colombia, Umba Lopez Abner Santiago ni we wahise yambara umwenda w’umuhondo aho amaze gukoresha 5h41’03’’ akaba Arusha Sanchez Brayan amasegonda 2, Uwihirwe Byiza Renus wa Team Rwanda ni we munyarwanda uza hafi ku mwanya wa 10 na we arushwa amasegonda 2, Mugisha Samuel ari ku mwanya wa 26 aho arushwa amasegonda 30.

Isiganwa rizakomeza ku munsi w’ejo hakinwa agace ka gatatu ka Nyanza-Gicumbi ni ku ntera ya kilometero 171,6.

Boileau Alan yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021
Mbere yo kugera ku murongo ntabwo byari byoroshye
Abanyarwanda ntabwo uyu munsi byagenze neza cyane
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Hirwa Prosper
    Ku wa 4-05-2021

    Kabisa ndabona abanyarwanda tutorohewe reka dutegereze agace ka Nyanza-Gicumbi turebe haricyo turakora kirenze

IZASOMWE CYANE

To Top