Siporo

Agace ka mbere ka Tour du Rwanda kengukanywe n’umunya-Colombia, umunyarwanda wa hafi yaje ku mwanya wa 14

Agace ka mbere ka Tour du Rwanda kengukanywe n’umunya-Colombia, umunyarwanda wa hafi yaje ku mwanya wa 14

Agace ka mbere ka Tour du Rwanda kegukanywe n’umunya-Colombia, Brayan Sanchez ukinira Team Medellin.

Uyu munsi nibwo hatangiye isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda rya Tour du Rwanda 2021.

Ni ku nshuro ya 3 riri ku rwego rwa 2.1, bikaba ku nshuro ya 13 Tour du Rwanda ibaye mpuzamahanga.

Inshuro 2 ziheruka iri ku rwego rwa 2.1 ryegukanywe n’Abanya-Erythrée; Merhawi Kudus mu 2019 na Natnael Tesfazion mu 2020, ariko bombi bakaba bataritabiriye uyu mwaka.

Uyu munsi hakinwe agace ka mbere aho abasiganwa bakoze intera y’ibirometero 115.6, Kigali - Rwamagana

Abakinnyi 80 bitabiriye isiganwa ry’uyu mwaka bahagurukiye kuri Kigali Arena bazamuka kuri KIE- kwa Rwahama, Umushumba Mwiza – Inyange- Masaka Hospital- Kabuga – Rwamagana.

Abakinnyi bageze i Rwamagana kuri Dereva Hotel ahasorezwa isiganwa, bayizenguruka inshuro 10 intera ya kilometero 6.5.

Brayan Sánchez w’imyaka 26 niwe waje kwegukana aka gace akoresheje amasaha abiri, iminota 33 n’amasegonda 43, anganya ibihe n’abandi bakinnyi benshi kuko bahagereye ku murongo icya rimwe.

Abanyarwanda baje ku myanya ya hafi ni Hakizimana Seth [14] na Uhiriwe Byiza Renus [15], Byukusenge Patrick [33], Muhoza Eric [39] na Areruya Joseph [44]. Bakoresheje ibihe bimwe na Brayan wabaye uwa mbere, 02h33’43".

10 ba mbere mu gace k’uyu munsi

Sanchez Vergara Brayan Stiven (Team Medellin, Col), 2h33’43”
Hoehen Alex (Wildlife Generation, USA), 2h33’43”
Roldan Ortiz Weimar Alfonso (Team Medellin, Col), 2h33’43”
Pacher Quentin (B&B Hotels, France), 2h33’43”
Restrepo Jhonathan Valencia (Androni, Col) 2h33’43”
Munoz Giraldo Daniel (Androni, Col), 2h33’43”
Basson Gustav (Pro Touch, Afurika y’Epfo), 2h33’43”
Umba Lopez Abner Santiago (Androni, Col), 2h33’43”
De Decker Alfdan (Tarteletto, Belgique), 2h33’43”
Vuillermoz Alexis (Total Direct Energie, France), 2h33’43”.

Abanyarwanda batanu ba mbere kuri iyi etape

14 Hakizimana Seth (SACA) 2h33’43”
15 Uhiriwe Byiza Renus (Team Rwanda), 2h33’43”
33 Byukusenge Patrick (Benediction Ignite), 2h33’43”’
39 Muhoza Eric (Team Rwanda) 2h33’43”
44 Areruya Joseph (Benediction Ignite) 2h33’43”

Ku munsi w’ejo abasiganwa bazakora ibirometero 120.5, bazahagurikira Kigali(MIC) berekeza i Huye.

Bagendaga begeranye
Umunya-colombia wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top