Siporo

Aherekejwe n’umugore n’umwana, Byiringiro Lague yerekeje i Burayi

Aherekejwe n’umugore n’umwana,  Byiringiro Lague yerekeje i Burayi

Mu ijoro ryakaye ryo ku wa 6 Werurwe rishyira ku wa 7 Werurwe 2023 ni bwo Byiringiro Lague yafashe rutemikirere yerekeza mu cyiciro cya 3 muri Sweden mu ikipe ya Sandvikens IF yamuguze.

Uyu mukinnyi ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe akaba yari yaherekejwe n’umugore we Uwase Kelia ndetse n’umwana we baheruka kwibaruka.

Muri Mutarama 2023 ni bwo uyu rutahizamu yamaze kumvikana na Sandvikens IF isanzwe ikinamo Yannick Mukunzi kuba yayerekezamo.

Uyu mukinnyi watangajwe n’iyi kipe tariki ya 26 Mutarama 2023, yagombaga kuyerekezamo tariki ya 27 Mutarama ariko APR FC isaba ko bamureka akabanza gukina umukino wa Rayon Sports wabaye tariki ya 12 Gashyantare.

Byari biteganyijwe ko azagenda tariki ya 15 Gashyantare 2023 ariko na bwo biza guhinduka biba tariki ya 21 Gashyantare 2023 ariko na bwo biza guhinduka.

Impamvu uyu musore yari ataragenda ni uko yari atarabona ibyangombwa bimwemerera kuba yajya muri Sweden cyangwa gukandagira ku butaka bw’iki gihugu bizwi nka Visa.

Byiringiro Lague yinjiye muri APR FC muri 2018 ubwo yari avuye mu Intare FC. Muri 2021 yari yagiye mu Busuwisi mu igeragezwa mu ikipe ya Neuchatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri ariko riza kumutsinda.

Byiringiro Lague yaherekejwe n'umuryango we
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top