Siporo

Akaruta kandi karakamira! APR FC yatwaye umukinnyi Police FC, uwa Rayon yanga kongera amasezerano

Akaruta kandi karakamira! APR FC yatwaye umukinnyi Police FC, uwa Rayon yanga kongera amasezerano

Dushimimana Olivier [Muzungu] wifuzwaga na Police FC yamaze kuyitera umugongo yumvikana na APR FC.

Uyu mukinnyi ukina ku ruhande asatira, yagize umwaka mwiza muri Bugesera FC akaba yifuzwaga bikomeye na Police FC ndetse n’ibiganiro bikaba byarageze kure.

Gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko yamaze kwanga kwerekeza muri Police FC ahitamo kwerekeza muri APR FC aho bivugwa ko yatanzweho miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mukinnyi akaba yiyongereye ku bandi nka Mugiraneza Frodouard, Ishimwe Jean Rene, Byiringiro Gilbert bivugwa ko bamaze kurangizanya na APR FC.

Iyi kipe kandi bivugwa ko ibiganiro bigeze kure na Tuyisenge Arsene usoje amasezerano muri Rayon Sports, gusa uyu mukinnyi na we ngo ntabwo akozwa ibyo kongera amasezerano muri iyi kipe kuko ibiganiro bigeze kure n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Bivugwa ko Muzungu yamaze kurangizanya na APR FC
Tuyisenge Arsene na we aravugwa muri APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • [email protected]
    Ku wa 16-06-2024

    Ibintu nihatar

  • [email protected]
    Ku wa 16-06-2024

    Ibintu nihatar

  • Tuyizer
    Ku wa 16-06-2024

    Ubwose murera yabazwa na Alisene koko?

  • Tuyizer
    Ku wa 16-06-2024

    Ubwose murera yabazwa na Alisene koko?

  • -xxxx-
    Ku wa 14-06-2024

    Abo nibo basimbuje Omborenga nabaka abafana Aper iratubabaza cyane

  • Felecian
    Ku wa 13-06-2024

    Yuyisenge arsene ntabwo Ari urwego rwa a p r f c

  • Mukunzi Abraham
    Ku wa 13-06-2024

    Nibyiza cyane bashake nabandi batyaye

  • Tuyishime Eric
    Ku wa 13-06-2024

    Thanks

  • -xxxx-
    Ku wa 12-06-2024

    Nonese abo nibo banyamahanga APR FC yirirwaga ivuga mu itangaza makuru? nibo bazayijyana mumatsinda yirirwa iririmba? nibamenyere urwego rwabo bahe abana babanyarwanda ayo makuta nabo bibereho,agahinda ko turakamenyereye ko kwikina gusa.batware ibyahano murugo naho imahanga sahabo kbs

  • JC
    Ku wa 12-06-2024

    Tuyisenge we nta nama namugira yo kujya muri apr rwose ashatse yakwigumira muri rayon Maze nzho si urwego rwe

IZASOMWE CYANE

To Top