Akaruta kandi karakamira! APR FC yatwaye umukinnyi Police FC, uwa Rayon yanga kongera amasezerano
Dushimimana Olivier [Muzungu] wifuzwaga na Police FC yamaze kuyitera umugongo yumvikana na APR FC.
Uyu mukinnyi ukina ku ruhande asatira, yagize umwaka mwiza muri Bugesera FC akaba yifuzwaga bikomeye na Police FC ndetse n’ibiganiro bikaba byarageze kure.
Gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko yamaze kwanga kwerekeza muri Police FC ahitamo kwerekeza muri APR FC aho bivugwa ko yatanzweho miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu mukinnyi akaba yiyongereye ku bandi nka Mugiraneza Frodouard, Ishimwe Jean Rene, Byiringiro Gilbert bivugwa ko bamaze kurangizanya na APR FC.
Iyi kipe kandi bivugwa ko ibiganiro bigeze kure na Tuyisenge Arsene usoje amasezerano muri Rayon Sports, gusa uyu mukinnyi na we ngo ntabwo akozwa ibyo kongera amasezerano muri iyi kipe kuko ibiganiro bigeze kure n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Ibitekerezo
[email protected]
Ku wa 16-06-2024Ibintu nihatar
[email protected]
Ku wa 16-06-2024Ibintu nihatar
Tuyizer
Ku wa 16-06-2024Ubwose murera yabazwa na Alisene koko?
Tuyizer
Ku wa 16-06-2024Ubwose murera yabazwa na Alisene koko?
-xxxx-
Ku wa 14-06-2024Abo nibo basimbuje Omborenga nabaka abafana Aper iratubabaza cyane
Felecian
Ku wa 13-06-2024Yuyisenge arsene ntabwo Ari urwego rwa a p r f c
Mukunzi Abraham
Ku wa 13-06-2024Nibyiza cyane bashake nabandi batyaye
Tuyishime Eric
Ku wa 13-06-2024Thanks
-xxxx-
Ku wa 12-06-2024Nonese abo nibo banyamahanga APR FC yirirwaga ivuga mu itangaza makuru? nibo bazayijyana mumatsinda yirirwa iririmba? nibamenyere urwego rwabo bahe abana babanyarwanda ayo makuta nabo bibereho,agahinda ko turakamenyereye ko kwikina gusa.batware ibyahano murugo naho imahanga sahabo kbs
JC
Ku wa 12-06-2024Tuyisenge we nta nama namugira yo kujya muri apr rwose ashatse yakwigumira muri rayon Maze nzho si urwego rwe