Siporo

Ally Niyonzima yaraye afashije Azam FC

Ally Niyonzima yaraye afashije Azam FC

Azam FC ikinamo umunyarwanda Ally Niyonzima yaraye itsinze KMC ya Migi igitego 1-0 mu mukino wa gishuti.

Ni umukino wabaye ku munsi w’ejo ku wa Kane ubera kuri Azam Complex saa 18:00’ zo mu Rwanda.

Ni umukino Ally Niyonzima uheruka gusinyira iyi kipe yakinnye ndetse afasha ikipe ye kwitwara neza batsinda uyu mukino ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Prince Dube umusore baheruka gusinyisha, ni ku mupira yari ahawe na Obrey Chirwa.

Nyuma yo kongera amasezerano mu ikipe ye ya KMC, Mugiraneza Jean Baptiste na e yari mu kibuga afasha ikipe ye ariko ntibashobora kwitwara neza imbere ya Azam FC.

Wari umukino wa gishuti mu rwego rwo gufasha amakipe yombi kwitegura shampiyona y’iki gihugu umwaka w’imikino 2020-2021 izatangira ku wa 6 Nzeri 2020.

Azam FC itsinze KMC nyuma y’uko iheruka kunganya na Namungo kuri Azam FC Festival 2020 ibitego 2-2. KMC yo ku munsi wo ku wa Gatatu yatsinzwe na Simba SC 3-1.

Ally Niyonzima yaraye atanze akazi gakomeye kuri KMC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top