Siporo

Ally Niyonzima yavuze icyo yapfuye na Yanga

Ally Niyonzima yavuze icyo yapfuye na Yanga

Nyuma yo gusinyira ikipe ya Azam FC, Ally Niyonzima yatangaje ko impamvu atasinyiye Yanga bavuganye mbere ari uko iyi kipe yarimo itinda kumwishyura ibyo bumvikanye.

Ku wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2020 ni bwo Azam FC yo muri Tanzania yatangaje ko yamaze gusinyisha umunyarwanda Ally Niyonzima amasezerano y’imyaka 2.

Ni ibintu byabaye bisa n’ibitunguranye kuko uyu mukinnyi yari amaze amezi arenga 2 ari mu biganiro na Yanga na yo muri Tanzania.

Aganira na ISIMBI, Ally Niyonzima yavuze ko impamvu yateye umugongo Yanga akerekeza muri Azam FC ari uko ibyo bumvikanye batabyubahirije kandi akaba abona yarimo atinda.

Yagize ati"ikintu cyatumye nterekeza muri Yanga ni uko tutumvikanye, ibiganiro byamaze igihe kirekire, twaraganiriye turabirangiza ariko kunyishyura biba ikibazo, nagiye no muri Tanzania turavugana urumva ibiganiro byaratinze cyane, twatinze mu magambo ni yo mpamvu nahise mfata umwanzuro wo kwerekeza ahandi."

Akomeza avuga ko Azam FC yo ibiganiro byamaze iminsi 2 ahita ayisinyira ntabyo gutinda.

Yagize ati"ndishimye kuba nasinyiye Azam FC ni ikipe nziza cyane. Ibianiro byacu byamaze igihe gito kuko byamaze iminsi 2 mpita nyisinyira."

Uyu mukinnyi yahakanye ko impamvu atasinyiye Yanga ari uko yayiciye ibihumbi 60 by’amadorali nk’uko byavuzwe, yavuze ko atari yo ko ahubwo ayo bagombaga kumuha bari bamaze kuyumvikana ariko bagatinda kumwishyura.

Ally Niyonzima yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka Mukura VS, AS Kigali, APR FC akaba yari asoje amasezerano muri Rayon Sports.

Avuga ko ibiganiro bye na Azam FC byamaze iminsi 2 ahita asinya
Azam yahise imwerekana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top