Siporo

AMAFOTO: Amavubi yageze muri Cape Verde

AMAFOTO: Amavubi yageze muri Cape Verde

Amavubi y’u Rwanda yamaze kugera mu gihugu cya Cape Verde aho agiye gukina n’iki gihugu umukino w’umunsi wa 3 mu itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022.

Umutoza Mashami Vincent akaba yahagurukanye abakinnyi 21 hano mu Rwanda, indege ikaba yabanje kunyura muri Benin ibona gukomeza muri Caoe Verde.

Saa 12h zo mu Rwanda nibwo indege yari itwaye abakinnyi yageze muri Benin, inywa amavuta ubundi bahita bakomeza urugendo.

Ku isaha ya saa 14h15 zo muri Cape Verde bikaba saa 17h15 zo mu Rwanda ni bwo ikipe yari isesekaye ku kibuga cy’indege cya Amílcar Cabral International Airport cyo muri Cape Verde.

Abakinnyi n’abatoza bakaba bahise berekeza kuri hoteli Vippraia aho izaba muri iyi minsi izaba yitegura uyu mukino. Ku munsi w’ejo nibwo bazatangira imyitozo.

Uyu mukino uteganyijwe kuzaba tariki ya 12 Ugushyingo 2020 mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.

Aya ni Amavubiiiii
Staff technique y'Amavubi isohoka mu ndege
Rutanga Eric Kamotera amanuka mu ndege
Umunyezamu Kimenyi Yves(wambaye amataratara)
Basohoka mu kibuga cy'indege
Hoteli Amavubi acumbitsemo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top