Amafoto atangaje yaranze ibirori byo gufungura Euro 2020, akamodoka kazanye umupira kavugishije benshi
Ryari ijoro ridasanzwe ku mugabane w’u Burayi by’umwihariko mu Butaliyani mu Mujyi wa Roma kuri Stadio Olimpico ubwo hafungurwaga irushanwa ry’igikombe cy’u Burayi cya 2020(EURO 2020).
Mu ijoro ryakeye tariki ya 11 Kamena 2021 nibwo habaye ibirori byo gufungura iri rushanwa rya 2020 rikaba rigiye kuba muri 2021 bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.
Ibi birori byo gufungura iri rushanwa byakurikiwe n’abafana ibuhumbi 18 muri Stadio Olimpico mu Butaliyani ndetse n’abandi bari hirya no ku Isi babikurikiye ku mateleviziyo.
Andrea Boceli umutaliyani w’imyaka 62 ni we waririmbye mu birori byo gufungura iri rushanwa aho yaririmbye indirimbo zanyuze benshi. Ni ibirori kandi byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye nka Martin Garrix, Bono na The Edge.
Ibi birori byagaragayemo udushya twinshi harimo n’akamodoka kazanye umupira ko mu bwoko bwa Volkswagen gahagaze amafaranga y’u Rwanda 39,400,000. Kakaba katunguye abantu benshi.
Ibi birori bikaba byakurikiwe n’umukino ufungura irushanwa wahuje u Butaliyani na Turikiya warangiye ku ntsinzi y’u Butaliyani y’ibitego 3-0.

Ibitekerezo
Manirakiza gibert
Ku wa 12-06-2021Hhh ese kariya kamodoka nako gakoreshwa ikoranabuhanga cyqngwa nibdrone