Siporo

Amagambo ya Sadate nyuma yo kweguzwa yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga

Amagambo ya Sadate nyuma yo kweguzwa yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga

Nyuma y’uko RGB ihagaritse uwari umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, uyu mugabo yasezeye ku bakunzi b’iyi kipe avuga ko atabashije gusoza ibyo yatangiye ariko impinduka zari zikwiye, ni ibintu bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bamushimiye abandi baramugaya.

Nyuma y’ibibazo byari bimaze iminsi muri Rayon Sports, ku munsi w’ejo ku wa Kabiri ni bwo RGB nyuma yo gusuzuma ibibazo biri muri Rayon Sports yafashe umwanzuro wo guhagarika komite nyobozi ya Rayon Sports yari iyobowe na Munyakazi Sadate.

Abanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Munyakazi Sadate yasezeye abakunzi b’iyi kipe ashimira abo babanye mu rugendo rwo kubaka Rayon Sports y’umwuga ngo ntibyari byoroshye ariko byari bikwiye.

Yakomeje avuga ko atabashije kugeza Rayon Sports aho yashakaga kuyigeza ameze nka Moise utarabashije kugeza Abisirayeli mu gihugu cy’isezerano akakirebesha amaso gusa.

Yagize ati“ “Mfashe uyu mwanya nshimira abo twabanye mu rugendo rwo kubaka Rayon Sports y’umwuga kandi ikorera mu mucyo, ntabwo byoroshye ariko byari bikwiriye.”

“Icyo nsabye umukunzi wa Rayon wese ni uguharanira ubumwe bwacu kandi tukazashyigikira ubuyobozi bushya kugira ngo bwuse ikivi cyatangiwe. Moïse (Musa) yambukije aba Israël Inyanja Itukura ariko ntiyageze mu gihugu cy’isezerano gusa yakirebesheje amaso ye, ibyiza biri imbere. Buri munsi Rayon Sports.”

Ubu butumwa ntabwo bwakiriwe neza n’abakunzi ba Rayon Sports aho bamwe bamushimiye ko yatumye hagaragara ikibazo kiri muri Rayon Sports kikaba kigiye gukemuka, ni mu gihe abandi bamunenze cyane.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Son
    Ku wa 24-09-2020

    Nimwite kuri orthographe

  • Nahayo
    Ku wa 23-09-2020

    Muraho neza? Ndashimira amakuru mutugezaho. Ndanashimira Munyakazi Sadate nubwo hari abamunenga, ariko mubyukuri atumye Rayon sport igiye kugira icyerecyezo kizima cyo gukorera mukavuyo. Njye sinumva ukuntu Equipe idafite ibiro bizwi bihoraho, ihora mu madeni kandi yinjiza afaranga kugeza uyu munsi nk’uko Nyakubahwa wa RGB yabivuzeho rwose impinduka zari zikenewe. Ikindi abakunzi cg abafana bishimira ko Sadate yegujwe ariko ntibite kuri icyo cyibazo baba bareba hafi gusa!Ndagirango icyonsaba abazamusimbura nubwo bazahura nakazi gakomeye cyane ko kurwana nayo madeni ko bazashyiraho urwego kurundi nicyo rushinzwe kuburyo ntawuzivanga mukazi kundi kuburyo ibintu bizajya bigira uwo bibazwa. Murakoze

  • Umushakamba
    Ku wa 23-09-2020

    Abanyarwanda akenshi dukunda guhumwa amaso nibyo tureba bugufi,tugakunda abatugusha neza nkabana b’impinja ariko ntiturebe ikibyihishe inyuma muri macye ntidukunda kureba ibiri kure(long term) sadate iyo aza kugira abamushyigikira am sure rayon yarikuba ikomeye in the next 10 years to come ariko kuko dushaka ibihendabana nta narimwe rayon izigera ikomera kuko burumwe ashaka gukurura yishyira akihisha inyuma yo kuvuga ngo akunda rayon byahe byo kajya.....hypocrisy will never lead us anywhere,Sadate am glad you did what you could and cheers to your new endeavors

IZASOMWE CYANE

To Top