Siporo

Amajwi ya mbere Tuyisenge Arsene wa APR FC yumvise agihusha penaliti

Amajwi ya mbere Tuyisenge Arsene wa APR FC yumvise agihusha penaliti

Tuyisenge Arsene yashimiye ikipe yose ya APR FC bari kumwe muri Tanzania yamubaye hafi ubwo yari amaze guhusha penaliti yatumye babura igikombe cya CECAFA Kagame Cup.

Hari ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup wabaye ku Cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2024 APR FC yahuye na Red Arrows yo muri Zambia.

Iminota 90 y’umukino yarangiye 1-1 bongeraho 30 nabwo ntihaba impinduka bahita bitabaza penaliti ari nabwo APR FC yaburaga igikombe itsinzwe kuri penaliti 10-9.

Penaliti ya APR FC yahushijwe na Tuyisenge Arsene wakinaga irushanwa rye rya mbere muri APR FC kuko yayinjiyemo mu kwezi gushize.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nyakanga 2024 ni bwo APR FC yageze mu Rwanda, Arsene yavuze ko atibuka umukinnyi wahise uza kumuhumuriza ariko na none yahise yumva amajwi menshi amubwira ko guhusha penaliti bibaho.

Ati "Bambaye hafi, baranyegera kuko njye kubyakira byari byananiye kuko ari ubwa mbere byari bimbayeho, abakinnyi bambaye hafi bambera umuryango, kandi naho tugeze baranyakiriye. Ntabwo nibuka umuntu waje mbere nkihusha penariti kuko nari mu gahinda, gusa numvise amajwi menshi ambwira ngo bibaho, ni ibintu bisanzwe."

Uretse kuba barabuze igikombe ariko ahamya ko bagiriyeyo imyiteguro, bigiyeyo byinshi muri iri rushanwa bizabafasha mu mikino Nyafurika bagiye gukina.

Tuyisenge Arsene yavuze ko bagenzi be bamubaye hafi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Bonchemin Joël
    Ku wa 27-07-2024

    Merci beaucoup de nous avoir fait parvenir Les informations, cependant il faudra vous atteler sur le Rayon Sports.Courage et bon service.

  • Bonchemin Joël
    Ku wa 27-07-2024

    Merci beaucoup de nous avoir fait parvenir Les informations, cependant il faudra vous atteler sur le Rayon Sports.Courage et bon service.

  • -xxxx-
    Ku wa 26-07-2024

    Niyihangane ntakundi

  • -xxxx-
    Ku wa 26-07-2024

    Niyihangane ntakundi

  • Gitangaza
    Ku wa 23-07-2024

    Rayon sports turayikunda

  • Reverien
    Ku wa 23-07-2024

    250

  • Bebe
    Ku wa 23-07-2024

    Yisubirire muri gasenyi

IZASOMWE CYANE

To Top