Siporo

Amakosa ni aya njye - Umutoza wa APR FC, Adil

Amakosa ni aya njye - Umutoza wa APR FC, Adil

Umutoza wa APR FC, Adil Erradi Mohammed avuga ko gutakaza umukino w’umunsi wa 29 baraye batsinzwemo na AS Kigali byose ari we kubera ko wakinishije abakinnyi bananiwe kandi nta n’imyitozo bakoze.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 13 Kamena, APR FC yatsinzwe na AS Kigali 2-0 mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona.

Adil avuga ko byatewe n’umunaniro w’abakinnyi be hafi 8 bari mu ikipe y’igihugu hakiyongeraho kuba yari amaze iminsi 15 atari kumwe nabo.

Ahamya ko amakosa ari ye wahisemo gukinisha aba bakinnyi bageze mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, ku wa Mbere bagahita bajya mu kibuga.

Ati "uyu munsi 50% ni amakosa y’umutoza ku byemezo yafashe, 50% ni uruhare rw’ikipe y’igihugu. Abakinnyi 8 mu ikipe y’igihugu bamaze iminsi 15 mu ngendo bari ku kibuga cy’indege, bari mu ndege, nta myitozo, bigaragarira mu kibuga."

"Uyu munsi ntacyo nshinja abakinnyi banjye ni njye biri ku mutwe, 50% ni njye, ni njye washyize mu kibuga abakinnyi badafite imyitozo."

APR FC yari ifite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu kuva mu mpera z’ukwezi gushize bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, ni imikino bakinnye na Mozambique na Senegal.

Muri rusange ntabwo urugendo rwahiriye ikipe y’igihugu kubera kugenda igira ibibazo byo kubura indege, byatumye nubwo bakinnye na Senegal tariki ya 7 Kamena, bageze mu Rwanda tariki ya 11 Kamena 2022.

Abakinnyi ba APR FC bari kumwe n’ikipe y’igihugu ni Nsabimana Aimable, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Ruboneka Bosco, Mugisha Bonheur, Manishimwe Djabel na Mugunga Yves. Aba bakinnyi bose babanje mu kibuga ku mukino w’ejo uretse Mugunga Yves wagiyemo asimbuye.

Abakinnyi benshi bari mu ikipe y'igihugu
Adil Erradi avuga ko ari we wakoze amakosa kuri uyu mukino
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Uwidufashije Jean claude
    Ku wa 16-06-2022

    Byarakubabaje kubona as Kigali idusuzugura nigeze hariya, bitaka bihiye kuzatuviramo gutakaza igikombe, adil ntatuzamubabarira.

  • Emmanuel habumurenyi
    Ku wa 14-06-2022

    Mbona abakinnyi bo murwanda bakeneye gutegurwa bakagira experience kuko ntago baragera kurwego rwo guhatana nabava mumahanga kuri apr

IZASOMWE CYANE

To Top