Siporo

Amarozi mu mupira arahari narayakoresheje, hari ibyo bampaye bintera ubwoba… – Lomami André wakiniye APR FC

Amarozi mu mupira arahari narayakoresheje, hari ibyo bampaye bintera ubwoba… – Lomami André wakiniye APR FC

Rutahizamu wahoze akinira amakipe arimo APR FC, Lomami André avuga ko koko amarozi avugwa mu mupira w’u Rwanda abamo ndetse ko amakipe menshi yakiniye yamusabye kuyakoresha.

Uyu mugabo w’abana 3 yabyaranye n’umugore we umaze imyaka 7 yitabye Imana, gukina yarabihagaritse ubu akaba yarayobotse gutoza aho atoza abana mu gihe ategereje ko license C y’ubutoza yakoreye isohoka.

Lomami w’imyaak 36 yakiniye amakipe akomeye mu Rwanda aho yahereye muri Police FC ayikinira umwaka umwe maze 2004 yerekeza muri APR FC yakiniye kugeza 2008, yayivuyemo ajya muri Atraco FC ayikinira imyaka 2 ari na bwo yasenyukaga ahita yerekeza muri Macedonia mu ikipe ya FK Škendija.

Yayikinnyemo umwaka umwe agaruka mu Rwanda muri Police FC atatinzemo kuko yahise ajya muri La Jeunesse baza gutandukana akinira amakipe arimo Espoir FC, Kiyovu Sports, AS Muhanga na Gorilla FC yasorejemo gukina umupira w’amaguru.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI cyagarutse ku buzima bwe bwite no mu kibuga, ku ngingo y’amarozi avugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Lomami André adashidikanyije yemeje ko mu mupira w’amaguru mu Rwanda amarozi arimo ndetse yayakoresheje nubwo atari abyizeye.

Ati “Amarozi muri ruhago abamo, no mu buzima busanzwe muri sosiyete abaho ariko byose bijyana n’imyumvire y’umuntu ariko mu mupira w’amaguru ndabizi ko bihari kuko mfite ubuhamya, narabyiboneye ndetse no mu makipe amwe n’amwe narabikoresheje ariko nyine ni ukubikoresha utabyizeye kugira ngo gusa utiteranya n’abatoza ba we gusa.”

Yirinze kujya muri byinshi, yaba abantu bamusabye kuyakoresha (amazina ya bo), amazina y’amakipe aho avuga ko akazi kose kagira ibanga umuntu atapfa kumena.

Ati “Habaho ibanga ry’akazi ntabwo ari ibintu byose umuntu ajya kuri televiziyo akavuga, narabikoreseje mu makipe si ikipe imwe, amakipe menshi ya hano mu Rwanda twarabikoresheje ntabwo ari ibanga, ariko njyewe kwijyana ngo njye kubisaba ntaho nagiye ariko mu makipe nagiye mbikoresha cyane.”

Gusa yakomeje avuga ko hari ibyo bamuhaye bimutera ubwoba ndetse birangira atabikoresheje kandi aza no gutsinda igitego, icyo gihe bari muri CECAFA yabereye muri Sudani, nubwo ikipe atayivuze ariko yari Atraco FC.

Ati “Hari ibyo bampaye bintera ubwoba, twari mu irushanwa barabimpaye bintera ubwoba ndavuga nti iki kintu ni igiki, bampaye ikintu bita ‘Hirizi’ (akantu yagombaga kwambara mu isogisi), turi mu irushanwa hanze kandi n’umutoza atabizi ni umukinnyi mugenzi wanjye, yari yabikoze kugira ngo abihishe umutoza muri CECAFA arabimpa ngo ni wowe mwataka ukambare.”

“Naragafashe mpita njya mu cyumba mbwra mugenzi wanjye arambwira ngo niba utari kwiyumva neza ako kantu wagakuramo nta kibazo, yari umuntu wanjye ndagenda nkakuramo nkashyira munsi y’igitanda, ndavuga ngo reka ngende nkine cyane noneho bagire ngo byakoze, icyo gihe natsinze n’igitego, umukino urangiye ndaza muha akantu ke arambwira ngo urabona ibyo nakubwiraga, ndamubwira nti nta kibazo, nagiye mpura nabyo bakanyambika ibintu.”

Mu rugendo rwe rwa ruhago ashimira cyane umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe kuko uretse na we hari benshi yagiye afasha cyane.

Ati “Uriya ni papa, tumwita papa, umubyeyi wacu w’ibihe byose, umubyeyi w’abasiporutifu, iyo numvise izina rye ngira ishema kuko nkora ubukwe yabigizemo uruhare kuko mu gusaba no gukwa ndetse n’ubukwe bwose Afande yabigizemo uruhare, ndabimushimira cyane.”

Lomami André avuga ko ikintu cyamubabaje ari urupfu rwa nyina umubyara ndetse n’umugore we wamusigiye abana 3.

Lomami André yavutse mu 1987 avukira mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge muri Nyamirambo mu gace ka Nyakabanda, avuka mu muryango w’abana 7 akaba ari uwa 4 mu bakobwa 2 n’abahungu 5 bose bakaba bariho. Abahungu 5 bose bakurikije se Lomami André Pere gukina umupira w’amaguru ari bo; Lomami Jean, Lomami Marcel, Lomami André, Lomami Frank na Lomami Felix. Bashiki be ni Mado Lomami na Lynda Lomami.

Lomami André ahamya ko muri APR FC yagiriyemo ibihe byiza
Lomami (wambaye umuhondo) avuga ko mu makipe menshi yakiniye yakoresheje uburozi
Yakiniye amakipe arimo Kiyovu Sports
Yosereje muri Gorilla FC
Yashimiye cyane Gen James Kabarebe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • DJKiroso
    Ku wa 11-01-2023

    Ubuse ko yabikoresheje yageze kuki? Ko ntacyo ararenza abatarabikoresheje!

  • DJKiroso
    Ku wa 11-01-2023

    Ubuse ko yabikoresheje yageze kuki? Ko ntacyo ararenza abatarabikoresheje!

  • DJKiroso
    Ku wa 11-01-2023

    Ubuse ko yabikoresheje yageze kuki? Ko ntacyo ararenza abatarabikoresheje!

IZASOMWE CYANE

To Top