Siporo

Amasura 2 mashya mu Mavubi! Sahabo na York babura muri 39 bahamagawe guhangana na Benin

Amasura 2 mashya mu Mavubi! Sahabo na York babura muri 39 bahamagawe guhangana na Benin

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Spittler yamaze guhamagara abakinnyi 39 agomba gukuramo abo azifashisha mu mikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 izakinamo na Benin.

Ni urutonde rwagaragayeho abakinnyi babiri bashya barimo rutahizamu Kury Johan Marvin wa Yverdon Sports na Salim Abdallah wa Musanze FC.

Ni abakinnyi batarimo Hakim Sahabo wa Standard de Liège ukunzwe n’abanyarwanda cyane muri iyi minsi akaba yaravunitse, ntiharimo kandi abakinnyi nka Rafael York wa Gefle IF muri Sweden, Hakizimana Muhadjiri wa Police FC.

Mu bakinnyi bahamagawe hongeye kugaragaramo umunyezamu Buhake Clement wa Ullensaker/Kisa muri Norway ni mu gihe Maxime Wenssens udafite ikipe yasigaye.

Tariki ya 11 Ukwakira 2024 u Rwanda ruzasura Benin bakinire muri Côte d’Ivoire ni mu gihe tariki ya 15 Ukwakira ruzakira Benin. Ni mu itsinda D ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025.

Kugeza ubu nyuma yo kunganya na Libya na Nigeria, u Rwanda ni urwa 3 n’amanota 2, Benin ni iya 2 n’amanota 3, Nigeria iyoboye n’amanota 4 mu gihe Libya ari iya nyuma n’inota 1.

Frank Spittler akaba yamaze gushyira hanze urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 39 azifashisha kuri iyi mikino.

Abakinnyi 39 bahamagawe

Abanyezamu: Ntwari Fiacre (Kaizer Chiefs), Buhake Clement (Ullensaker/Kisa), Hakimana Adolphe (AS Kigali), Muhawenayo Gad (Gorilla FC) na Niyongira Patience (Police FC FC)

Ba Myugariro: Omborenga Fitina (Rayon Sports), Byiringiro Gilbert (APR FC), Ishimwe Christian (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC), Imanishimwe Emmanuel Mangwende (AEL Limassol), Mutsinzi Ange Jimmy (FK Zira), Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli), Niyigena Clement (APR FC), Nsabimana Aimable (Rayon Sports), Nshimiyimana Yunusu (APR FC), Hirwa Jean de Dieu (Bugesera FC)

Abakina Hagati: Bizimana Djihad (Kryvbas), Ruboneka Bosco (APR FC), Iradukunda Simeon (Police FC), Mugisha Bonheur Casemiro (AS Marsa), Nkundimana Fiabio (Marines), Rubanguka Steve (Al Nojoom) na Ngabonziza Pacifique (Police FC)

Ba Rutahizamu: Mugisha Gilbert (APR FC), Kevin Muhire (Rayon Sports), Kabanda Serge (Gasogi United), Samuel Gueulette (Raal La Louvière), Mbonyumwami Taiba (Marines), Nshuti Innocent (One Knoxville SC), Gitego Arthur (AFC Leopards), Kwizera Jojea (Rhode Island), Niyibizi Ramadhan (APR FC), Salim Abdallah Musanze FC), Ishimwe Anicet (Olympique de Beja), Mugisha Didier (Police FC), Iraguha Hadji (Rayon Sports), Biramahire Abeddy (Clube Ferroviário De Nampula), Tuyisenge Arsene (APR FC), Dushimimana Olivier (APR FC) na Kury Johan Marvin (Yverdon Sports)

Johan Marvin Kury yahamagawe bwa mbere
Amavubi yahamagawe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top