Siporo

Amasura mashya ashobora kugaragara mu Mavubi ahamgarwa uyu munsi, Mangwende ashobora kutaza

Amasura mashya ashobora kugaragara mu Mavubi ahamgarwa uyu munsi, Mangwende ashobora kutaza

Uyu munsi umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Frank Spittler arahamagara abakinnyi azifashisha mu mikino ya Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025.

Amavubi tariki ya 11 Nzeri 2024 azaba ari Ivory Coast aho Benin izabakirira ni mu gihe tariki ya 15 Nzeri, Benin izaba iri mu Rwanda kuri Stade Amahoro mu mukino wo kwishyura.

Byitezwe ko mu bakinnyi bari buhamagarwe uyu munsi n’umutoza w’ikipe y’igihugu haza kugaragaramo amasura mashya.

Ku isonga hari myugariro wa Birmingham Legion FC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Phanuel Kavita.

Uyu mukinnyi yari yahamagawe n’ubushize ariko ntiyaza kubera ko umugore we yari ku byara impanga ku itariki Amavubi yakiniyeho.

Uyu mukinnyi w’imyaka 31 ukina mu mutima w’ubwugarizi yari yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi gusa ntiyabasha kuboneka.

Kavita usanzwe ari kapiteni wa Birmingham Legion FC ukomoka k’umubyeyi umwe w’umunyarwanda (nyina), amakuru ISIMBI yamenye ni uko nyuma yo kubona Jojea ahamgawe mu Mavubi kandi bakina mu cyiciro kimwe, cya kabiri muri Amerika, yahise amubaza uko byagenda ngo nawe akinire Amavubi.

Jojea yahise atanga ubu butumwa ko abona hari icyo yafasha mu ikipe y’igihugu kuko we yifuza gukinira igihugu nyina avukamo.

Amakuru avuga ko Mangwende ukinira AEL Limassol muri Cyprus nk’uko byagenze ubushize ntaze n’ubu ashobora kutaza kubera ko ibyangombwa bye bitaraboneka ku buryo asohotse kugaruka byagorana.

Kavita ashobora guhamagarwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top