Siporo

Amateka yanditswe! Mukansanga Salima mu mukino we wa mbere mu gikombe cy’Isi (AMAFOTO)

Amateka yanditswe! Mukansanga Salima mu mukino we wa mbere mu gikombe cy’Isi (AMAFOTO)

Umunyarwandakazi Mukansanga Salima yaraye agaragaye ku mukino we wa mbere w’igikombe cy’Isi nk’umusifuzi wa 4 ubwo u Bufaransa bwanyagiraga Australia 4-1.

Mukansanga yabaye umusifuzi w’umugore wa mbere w’umunyafurika usifura hagati watoranyijwe gusifura igikombe cy’Isi cy’abagabo.

Umukino we wa mbere w’igikombe cy’Isi kirimo kubera muri Qatar, ni uwo u Bufaransa bwaraye butsinzemo Australia 4-1, akaba yari umusifuzi wa kane.

Umusifuzi wa mbere yari umunya-Afurika y’Epfo Victor Gomes kimwe n’umusifuzi wa mbere w’igitambaro, umusifuzi wa 2 w’igitambaro yari umunya-Lesotho, Souru Phatsone.

Mukansanga Salima Rhadia akaba ari mu gikombe cy’Isi nyuma yo kwandika amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye igikombe cy’Afurika cy’abagabo.

Muri iki gikombe cy’Isi kirimo abasifuzi 6 b’abagore harimo 3 bo hagati na 3 bo ku ruhande.

Abasifuzi batatu bo hagati ni; Yoshimi Yamashita ukomoka mu Buyapani na Stéohanie Frappart ukomoka mu Bufaransa. Aba batatu bazasifura hagati.

Abo ku ruhande b’abagore bagiriwe icyizere, ni Neuza wo muri Brazil, Karen Díaz wo muri Mexique na Kathryn Neabitt ukomora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aganira n'umutoza w'u Bufaransa Didier Deschamps
Yari umusifuzi wa kane
Mukansanga Salima yanditse amateka
Ubwo yongeragaho iminota
Benshi bafite amatsiko umunsi azahabwa gusifura mu kibuga hagati
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top