Siporo

Amavubi agiye guhamagarwa, abakinnyi bashobora gutungurana n’ibyo kwitega (AMAFOTO)

Amavubi agiye guhamagarwa, abakinnyi bashobora gutungurana n’ibyo kwitega (AMAFOTO)

Gutungurana biri mu byiciro byinshi, ariko nimvuga gutungurana mu ikipe y’igihugu Amavubi izahamagarwa wumve amazina ashobora guhamagarwa bitari byitezwe mu gihe hari n’andi azasigara bamwe babona ko yari akwiriye guhamagarwa.

Nyuma y’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23 uzakinwa mu mpera z’iki cyumweru, shampiyona izahagarara kubera ikipe y’igihugu izaba igiye kwitegura umukino w’umunsi wa 3 na 4 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

Ni umukino u Rwanda ruzakina na Benin tariki ya 22 Werurwe muri Benin na tariki ya 27 Werurwe mu Rwanda i Huye.

Aho abakinnyi bari amatsiko ni yose bibaza niba ibyo bakoze bibemerera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu cyangwa niba bakomeza gukora cyane.

Gusa hari ugutungurana kumwe na kumwe umuntu ashobora kwitega ku mutoza Carlos Alós Ferrer, umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi nk’uko yagiye abigaragaza mu bihe byatambutse.

Kimenyi Yves ashobora gutungurana

Mu gihe benshi babona ko umunyezamu Kimenyi Yves usanzwe ufatwa nka nimero ya kabiri kuri Kwizera Olivier atari mu bihe bye byiza, akwiye umwanya wo kwitekerezaho. Uyu munyezamu wa Kiyovu Sports ashobora guhamagarwa

Iyo kandi unarebye ku rundi ruhande usanga na mugenzi we Ntwali Fiacre wa AS Kigali na we udahagaze neza amaze iminsi akora amakosa menshi atuma ikipe ye itakaza amanota.

Aba bombi bashobora guhamagarwa maze Ishimwe Pierre wa APR FC iyoboye urutonde na Hakimana Adolphe wa Rayon Sports ya 2 umwe akaba yabigenderamo mu gihe benshi babona ari cyo gihe cyiza cya bo cyo kwinjizwa mu ikipe y’igihugu nkuru.

Abakinnyi badafite ikipe n’abadaheruka mu kibuga bazahamagarwa

Si bishya cyangwa se ubwa mbere uyu mutoza yaba ahamagaye abakinnyi badafite ikipe. Yigeze guhamagara Manzi Thierry mu mukino wa gicuti adafite ikipe, ni muri Nzeri 2022 ubwo yari agiye gukina na Guinea Equatorial.

Kuri iyi nshuro byitezwe ko nta gisibya, Gérard Bi Goua Gohou umunya-Côte d’Ivoire wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda umaze amezi 3 nta kipe afite azahamagarwa. Aheruka gutandukana na FC Aktobe yo mu Cyiciro cya Mbere muri Kazakhstan.

Undi mukinnyi witezwe uzahamagarwa ni Bizimana Djihad wagiranye ibibazo n’ikipe ye ya KMSK Deinze mu Bubiligi akaba muri uyu mwaka w’imikino nta mukino n’umwe arayikinira, yageze aho yoherezwa gukina mu bato b’iyi kipe.

Gerard Bi Goua amaze igihe nta kipe
Bizimana Djihad ntaheruka

Kugaruka mu Mavubi kwa Jacques Tuyisenge na Usengimana Faustin

Ni rutahizamu umenyerewe mu ikipe y’igihugu ariko mu bihe bishize akaba yari yarabaswe n’imvune zatumye Amavubi atamwifashisha mu marushanwa yatambutse.

Aheruka mu ikipe y’igihugu ya CHAN yasezerewe na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN muri Nzeri 2022, yari yahamagawe ariko ataragaruka neza. Uyu rutahizamu wa AS Kigali ubu ameze neza ndetse amahirwe menshi ni uko yahamagarwa.

Usengimana Faustin ni myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi ukinira Al Qasim SC muri Iraq aho arimo kwitwara neza, na we ashobora kugaruka mu Mavubi nyuma y’igihe adahamagarwa.

Jacques Tuyisenge ashobora kugaruka mu Mavubi
Usengimana Faustin amaze iminsi yitwara neza

Seif arongera arenzwe ingohe?

Kuva mu Gushyingo 2021 yakora amakosa muri Kenya u Rwanda rwagiye gukina Kenya mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, Niyonzima Olivier Seif asa n’uwaciwe mu Mavubi, kuva icyo gihe ntarongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru.

FERWAFA yatangaje ko yamuhannye kugeza igihe kitazwi ariko aza gusaba imbabazi maze muri Gicurasi 2022 itangaza ko yababariwe ariko benshi bibaza impamvu atorangera guhamagarwa.

Ingoma ya Carlos Alós Ferrer ntiyahiriye Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima

Nubwo benshi bavuga ko ashaje, imbaraga zabaye nke hari n’abemeza ko umusaruro we mu kibuga uruta kure uwa bakinnyi bita ko bakiri bato, nta wundi ni kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima akaba akinira Al Ta’awon ukina muri Libya hibazwa impamvu akomeje kwirengagizwa.

Kuva muri Werurwe 2022 yagirwa umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer ntabwo yigeze yibona muri uyu mukinnyi aho yamuhamagaye rimwe gusa nabwo muri CHAN.

Kevin Monnet Paquet ashobora kuza mu Rwanda

Nubwo yemeye gukinira ikipe y’igihugu Amavubi, Kevin Monnet wa ARIS Limassol muri Cyprus ashobora guhamagarwa ni yo atakina ariko akaza mu Rwanda gutera imberaga ahandi. Uyu mukinnyi aheruka gukiruka imvune yo mu ivi, ataragaruka mu bihe bye.

Amazina mashya...

Bivugwa ko FERWAFA itaryamye ngo isinzire ahubwo irimo gukora ibishoboka byose ngo mu irebe ko hari abakinnyi bakina i Burayi bafite inkomoko mu Rwanda bazemera gukinira Amavubi ku buryo kuri uyu mukino bazaba babonetse.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top