Siporo

Amavubi y’abakinnyi 21 yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Cape Verde(AMAFOTO)

Amavubi y’abakinnyi 21 yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Cape Verde(AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, yahagurutse mu Rwanda yerekeza i Praia muri Cape Verde gukina n’iki gihugu umukino w’umunsi wa 3 w’itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022.

Iyi kipe ikaba yahagurutse mu Rwanda mu gitindo cyo kuri uyu wa Mbere saa 7h, bakaba bari bubanze guca muri Benin, ni urugendo rw’amasaha 4 bakabona guhita berekeza muri Cape Verde.

Umutoza Mashami Vincent akaba yahagurukanye abakinnyi 21 mu Rwanda yerekeza muri iki gihugu, akaba azahurirayo na Djihad Bizimana ukina mu Bubiligi ndetse na Yannick Mukunzi ukina muri Sweden.

Mu bakinnyi umutoza yari yateganyije gukoresha kuri uyu mukino siko bose yababonye kuko nka Nirisarike Salomon ukina muri Armenia atitabiriye ubutumire kubera ko yanduye icyorezo cya COVID-19, rutahizamu wa Saint Etienne, Kevin Monnet Paquet ntiyigeze asubiza ubutumire bw’Amavubi.

Uyu mukino uteganyijwe kuzaba tariki ya 12 Ugushyingo 2020 mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.

Dore abakinnyi 23 Mashami azitabaza kuri uyu mukino

Abanyezamu: Kimenyi Yves (SC Kiyovu), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Ndayishimiye Eric (AS Kigali).

Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Rwatubyaye Abdul (Colorado Springs Switchbacks, USA), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Police FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Nsabimana Aimable (Police FC) na Rugwiro Hervé (Rayon Sports).

Abakina Hagati: Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, mu Bubiligi), Mukunzi Yannick (IF Sandvikens, Suède), Haruna Niyonzima (Yanga SC, Tanzania), Muhire Kevin (El Gaish, mu Misiri), Ally Niyonzima (Azam FC, Tanzania), Nshuti Dominique Savio (Police FC), Manishimwe Djabel (APR FC) na Rubanguka Steve (A.E. Karaiskakis FC, mu Bugiriki).

Ba rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Jacques Tuyisenge (APR FC), Hakizimana Muhadjili (AS Kigali) na Iyabivuze Osée (Police FC).

Abakinnyi b'Amavubi ku kibuga cy'indege bagiye kubanza gukorerwa checking
Myugariro Rugwiro Herve wari wabanje kugongwa n'ikibazo cya Passport yaje kuyibona
Haruna Niyonzima kapiteni w'Amavubi
Ally Niyonzima ukinira Azam FC muri Tanzania
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top