Siporo

Amavubi yaguye miswi na Uganda (AMAFOTO)

Amavubi yaguye miswi na Uganda (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yanganyije ubusa ku busa na Uganda mu mumukino wayo wa mbere muri CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun.

Uyu munsi u Rwanda rwakinaga umukino warwo wa mbere muri CHAN 2020, aho yari rwahuye na Uganda.

Ni umukino wabereye muri Stade de la Réunification iherereye mu Mujyi wa Douala aho itsinda C ririmo gukinira.

Umukino wari wabanje wo muri iri tsinda Maroc yatsinze Togo 1-0.

Iminota ya mbere y’umukino wabonaga amakipe yombi akina ashaka uburyo yegera izamu.

Amahirwe ya mbere y’Amavubi yabonetse ku munota wa 6 ubwo Jacques Tuyisenge yateraga mu izamu ariko umunyezamu akawukuramo.

Ku munota wa 10, Multon Kalisa yagerageje gutera mu izamu rya Kwizera Olivier ariko awufata bimworoheye.

Ku munota wa 12, Uganda yakoze impinduka zitateguwe havamo Multon Kalisa wagize ikibazo cy’imvune hinjiramo Brian Aheebwa.

Jacques Tuyisenge ku munota wa 2020 yaje kongera kugerageza andi mahirwe n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri ariko umupira unyura hanze y’izamu.

Nyuma yo guhererekanya neza kwa Uganda ku munota wa 22, Brian Aheebwa yagerageje ishoti rikomeye ariko Mangwende aritambika umupira ijya muri koruneri itagize icyo itanga.

Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 29 yafashe icyemezo acenga abakinnyi 4 ba Uganda ariko ateye mu izamu umupira ukubita umutambiko w’izamu.

Uganda n’ubwo yakinaga ubona ihererekanya kurusha Amavubi nta mahirwe menshi yabonye mu gice cya mbere nk’u Rwanda.

Ku munota wa 41 Omborenga Fitina yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, Jacques Tuyisenge ashyiraho umutwe umupira ukubita igiti cy’izamu, Nshuti Dominique Savio ananirwa kuwushyira mu izamu. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Igice cya kabiri kigitangira, Bertrand yahinduye umupira imbere y’izamu Muhadjiri ashyizeho umutwe umunyezamu arawufata.

Kayondo wa Uganda yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko Ange Mutsinzi awohereza muri koruneri yatewe maze Kwizera Olivier akawufata.

Mashami Vincent byamusabye gukora impinduka nawe atateguye ku munota wa 64, Kalisa Rashid yagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Nsabimana Eric Zidane.

Ku munota wa 72 Danny Usengimana yinjiye mu kibuga asimbura Iradukunda Jean Bertrand. Ku munota wa 80 Muhadjiri yahaye umwanya Manshimwe Djabel.

Amavubi yagerageje gushaka igitego biranga umukino urangira ari 0-0.

Muri iri tsinda C, Maroc ni iya mbere n’amanota 3, U Rwanda na Uganda bifite 1 ni mu gihe Togo ifite ubusa.

Amavubi azagaruka mu kibuga ku wa Gatanu tariki ya 22 Mutarama akina na Maroc.

11 Amavubi yari yabanjemo

Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Kalisa Rashid, Niyonzima Olivier Seif, Nshuti Dominique Savio, Iradukunda Jean Bertrand, Hakizimana Muhadjiri na Jacques Tuyisenge

Iradukunda Jean Bertrand yari yabanje mu kibuga
Jacques Tuyisenge yagerageje amahirwe atandukanye biranga
Myugariro Mangwende umwe mu bitwaye neza muri uyu mukino yitakuma atera ishoti
Kapiteni w'Amavubi Jacques Tuyisenge agerageza gucenga kapiteni wa Uganda, Mujuzi
Hakizimana Muhadjiri ushaka uburyo arenza umupira myugariro wa Uganda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 19-01-2021

    nukumuha imbabazi nta mugabokabiri kbc

IZASOMWE CYANE

To Top