Siporo

Amavubi yatsinzwe na Guinea (AMAFOTO )

Amavubi yatsinzwe na Guinea  (AMAFOTO )

Mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Kane, Amavubi yatsinzwe na Guinea 2-0.

Wari umukino wa kabiri wa gicuti u Rwanda rwakinnye na Guinea yitegura igikombe cy’Afurika kizabera muri Cameroun guhera tariki 7 Mutarama 2022.

Umukino wa mbere wabaye tariki ya 3 Mutarama 2022, Amavubi yatsinze 3-0.

Ntabwo Amavubi yahiriwe n’igice cya mbere cy’umukino kuko yarushijwe na Guinea cyane, abakinnyi b’u Rwanda batakazaga imipira cyane, baje gutsindwa igitego cya mbere ku munota wa 25 gitsinzwe na Mohamed Lamine Bayo.

Ku burungare bwa ba myugariro b’Amavubi, Naby Keita yatsindiye Guinea igitego cya kabiri ku munota wa 33. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

Mashami yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, umunyezamu Ishimwe Jean Pierre aha umwanya Ntwari Fiacre, Rutanga Eric, Nishimwe Blaise na Benedata Janvier nabo bavuyemo hajyamo Niyomugabo Claude, Mugisha Bonheur na Muhire Kevin.

Izi mpinduka zafashije Amavubi kuko nayo yatangiye guhererekanya ariko kubona amahirwe yavamo igitego ntayigeze.

Iminota 90 yarangiye Amavubi atabashije kureba mu izamu. Umukino warangiye ari 2 bya Guinea ku busa bw’u Rwanda.

11 Amavubi yabanje mu kibuga
11 ba Guinea babanjemo
Igitego Keita yatsinze Amavubi
Keita yishimira igitego cye
Amavubi ntiyorohewe n'umukino
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Sositen matata
    Ku wa 30-10-2022

    Nifurije abahungu bacu kuza amahoro ntacyo batakoze murakoze

IZASOMWE CYANE

To Top