Siporo

Ange Kagame na PSG mu berekanye amarangamutima yabo kubera Salima, umutoza wa Zimbabwe yatunguwe

Ange Kagame na PSG mu berekanye amarangamutima yabo kubera Salima, umutoza wa Zimbabwe yatunguwe

Wari umunsi w’amateka kuri Mukansanga Salima Rhadia wabaye umusifuzi w’umugore wa mbere usifuye imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abagabo, benshi amatsiko yari menshi bategereje kureba uko uyu munyarwandakazi ari buze kwitwara, umutoza wa Zimbabwe yasifuriye yanyuzwe n’imisifurire ye ni mu gihe PSG na Ange Kagame nabo bagaragaje amarangamutima yabo kubera Salima.

Iyi mikino y’igikombe cy’Afurika irimo kubera muri Cameroun guhera tariki ya 9 Mutarama 2022, Salima yaraye asifuye umukino wo mu itsinda B wo Zimbabwe yatsinzemo Guinea 2-1.

Amatsiko yari menshi cyane ku banyarwanda biteze kureba uko uyu mukobwa uhagarariye u Rwanda muri iki gikombe agiye kwitwara cyane ko Amavubi nayo arimo kurebera kuri televizyo.

Kuri Stade Ahmadou Ahidjo i Yaounde abantu bakomye amashyi menshi ubwo Salima Mukansanga yatangizaga uyu mukino, urangiye bamushimiye uko yawitwayemo neza na none bamuha amashyi menshi.

Warriors ya Zimbabwe yashakaga gutsinda nibura umukino wayo wa mbere nyuma yo gutsindwa ibiri yabanje, mu gihe Syli National ya Guinea yifuzaga gutsinda ngo ifate umwanya wa mbere, wari undi mukino w’ishiraniro.

Salima Mukansanga yayoboye neza uyu mukino muri rusange, yawutanzemo amakarita atandatu y’umuhondo, atatu kuri buri ruhande.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Norman Mapeza umutoza Zimbabwe yabwiye abanyamakuru ko Mukansanga yabyitwayemo neza.

Ati “Murabizi umukino w’abagabo buri gihe uba ukomeye, amahane azamuka buri kanya, uriya mugore yakoze neza cyane iri joro. Ntekereza ko ari intembwe ikomeye kuri CAF guha uriya mugore umwanya ngo ayobore uyu mukino."

Muri iri tsinda B, Guinea nubwo yatsinzwe uyu mukino yazamutse ari iya kabiri inyuma ya Senegal yanganyije 0 - 0 na Malawi (ya gatatu), naho Zimbabwe nubwo yatsinze yasezerewe kuko ari iya nyuma (4) n’amanota atatu gusa.

Nyuma y’uyu mukino kandi amarangamutima ya benshi yazamutse kuri Twitter bashimira uyu munyarwandakazi wanditse amateka.

Ange Kagame akaba umukobwa wa Perezida w’u Rwanda, na we yagaragaje amarangamutima ye aho yashimiye Mukansanga ku bw’amateka yakoze.

Ati “Mbega ibihe kuri we, abakobwa bose bakiri bato n’abagore bareba. Turakwishimiye Salima.”

Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa ifite amasezerano y’ubufatanye yo kwamamaza u Rwanda nayo binyuze kuri Twitter yagaragaje ko u Rwanda rwakoze amateka.

Salima yazamuye amarangamutima ya benshi kubera amateka yakoze
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top