Siporo

APR BBC yisasiye REG BBC (AMAFOTO)

APR BBC yisasiye REG BBC (AMAFOTO)

Ikipe ya APR BBC mu mukino wa Basketball mu bagabo, yaraye itsinze REG BBC ihita inafata umwanya wa mbere.

Wari umukino w’ikirarane utarakiniwe igihe aho APR yatsinze amanota 73-63.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ikaba yayoboye uduce twose tw’umukino aho agace ka mbere karangiye APR ifite amanota 21-17, aka kabiri karangira ku manota 24-20. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 45-37.

APR yatsinze agace ka 3 ku manota 13-12 ni mu gihe aka nyuma yagatsinze ku manota 15-14 maze umukino urangira ari 73-63.

Muri uyu mukino Adonis Filer Jovon wa REG BBC wakinnye iminota yose utasimbuwe ni we watsinze amanota menshi aho yatsinze 24 ni mu gihe De Marcus Holland wa APR yatsinze 17 ni we wa kabiri.

Mu gihe hasigaye imikino 2 ngo bajye mu mikino ya kamarampaka ejo APR BBC izakina na Patriots BBC ku Cyumweru ikine na Espoir BBC ni mu gihe REG BBC izakina IPRC Huye ejo n’aho ku Cyumweru igakina na Patriots BBC, ni imikino izabera muri LDK.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top