Siporo

APR FC ishobora kwipima na Simba SC

APR FC ishobora kwipima na Simba SC

Nta ghindutse ikipe ya APR FC izakina imikino ibiri ya gicuti na Simba SC mu cyumweru gitaha mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ya CAF Champions League aya makipe afite muri uku kwezi.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ibiganiro bigeze kure hagati ya Simba SC na APR FC kuba zakina imikino ya gicuti ibiri yose ikabera mu Rwanda.

Nta gihindutse bivugwa ko umukino umwe uzaba tariki ya 5 Ukwakira undi ukaba tariki ya 8 Ukwakira 2021, ni imikino izakinwa n’abakinnyi batahamagawe mu ikipe y’igihugu yaba iy’u Rwanda n’abakinnyi ba Simba SC batahamagawe ma makipe y’ibihugu byabo.

Bivuze ko nka APR FC yakina idafite abarimo Jacques Tuyisenge, Omborenga Fitina, Mugunga Yves na Manishimwe Djabel bari mu Mavubi.

APR FC irimo iritegura Etoile Sportive du Sahel tariki ya 15 Ukwakira i Kigali ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 22 Ukwakira 2021.

Simba SC yo iritegura Jwaneng Galaxy, umukino wayo na wo uzaba tariki ya 15 Ukwakira uwo kwishyura uzabe tariki ya 22 Ukwakira 2021.

APR FC ishobora gukina umukino wa gicuti na Simba SC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top