Siporo

APR FC n’ubwo yabimburiye andi itmakipe kwipimisha COVID-19 ntihita itangira imyitozo(AMAFOTO)

APR FC n’ubwo yabimburiye andi itmakipe kwipimisha COVID-19 ntihita itangira imyitozo(AMAFOTO)

Nyuma y’itangazo rya Minisiteri ya Siporo, rifungura imikino yose mu gihugu, APR FC yafashe iya mbere ipimisha abakinnyi bayo icyorezo cya COVID-19 kugira ngo yemererwe gutangira imyitozo vuba.

Ku munsi w’ejo ni bwo MINISPORTS yasohoye itangazo rivuga ko imikino yose ifunguwe ariko amakipe akajya akora imyitozo akurikije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 harimo no gupimisha abakinnyi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo APR FC yapimishije abakinnyi bayo bose, abatoza n’abakozi b’ikipe icyorezo cya COVID-19, ni igikorwa cyabereye ku bitaro bya gisirikare i Kanombe.

Gusa n’ubwo bapimwe bakaba batari buhite bajya mu mwiherero ahubwo bagomba kubanza kubisabira uburenganzira nk’uko umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver yabitangarije ISIMBI.RW.

Ati"gupimwa ni kimwe no kujya mu mwiherero ni ikindi. Ngira ngo niba wabonye amabwiriza ya MINISPORTS avuga ko ikipe igomba kugaragaza ko yujuje ibisabwa ubundi igahabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo. Gupimisha abakinnyi ni kimwe mu bisabwa, ikipe izagaragariza FERWAFA ko yakoze ibyo isabwa ubundi FERWAFA ibe ari yo idusabira uburenganzira bwo gutangira imyitozo."

APR FC ikaba ibikoze bwa mbere mu rwego rwo kwitegura imikino nyafurika ya CAF Champions League 2020-2021 aho izaba ihagarariye u Rwanda.

Manishimwe Djabel
Rutahizamu Jacques Tuyisenge
Kapiteni wungirije wa APR FC, Buteera Andrew
Myugariro Mutsinzi Ange
Kapiteni Manzi Thierry apimwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top