Siporo

APR FC na Rayon Sports mu makipe yahanwe na FERWAFA

APR FC na Rayon Sports mu makipe yahanwe na FERWAFA

Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda’FERWAFA’ yamaze gufatira ibihano amakipe atanu arimo APR FC na Rayon Sports iyaziza kuba yarakinnye imikino ya gishuti nta burenganzira yabiherewe.

Amakipe yahanwe ni Rwamagana City FC, Rayon Sports, Alpha FC, Rutsiro FC na APR FC.

Ni ibihano bafatiwe kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ugushyingo 2020 ndetse ahita amenyeshejwa ibihano yafatiwe kubera gukina imikino ya gishuti nta burenganzira yabisabiye ngo anabuhabwe.

FERWAFA ikaba yibukije amakipe ko gukina imikino ya gishuti cyangwa kuyigiramo uruhare bisabirwa uburenganzira nk’uko biteganywa n’Amategeko Shingiro hamwe n’Amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA.

Muri iki gihe bikaba byarashyizweho imbaraga kubigenzura cyane kubera icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije Isi n’u Rwanda.

Ni muri urwo rwego Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye ku wa 11 Ugushyingo 2020 yize ku kibazo cy’amakipe akina imikino ya gishuti nta buranganzira yasabye cyangwa ngo abuhabwe, yemeza ko ayo makipe agomba gucibwa ihazabu (amende) ringana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500 000Frw) ku mukino nk’uko biteganywa n’ingingo ya munani (8) y’umugereka wa kabiri w’amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA.

Rayon Sports ikaba igomba kwishyura ibihumbi 500 kubera umukino wa Alpha yakinnye nta burenganzira, ndetse uyu mukino ukaba warahagaze ugeze ku munota wa 70.

APR FC bivugwwa ko mu mikino igera muri 7 ya gishuti imaze gukina, imikino 3 nta burenganzira yigeze ibisabira bityo ko igomba kwishyura miliyoni n’igice.

Aya makipe yose yahawe iminsi 30 yo kuba yamaze kwishyura ihazabu.

APR FC na Rayon Sports ziri mu makipe yahanwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Niyigena Christian
    Ku wa 14-11-2020

    Hhhhhhhu

    Biratagaje ubuse nibwo bobutse guhana amakipe nigihe imikino yabereye

    Esubundi byateje ikihe kibazo cyatumye bafata iyo myanzuro?

  • Niyigena Christian
    Ku wa 14-11-2020

    Hhhhhhhu

    Biratagaje ubuse nibwo bobutse guhana amakipe nigihe imikino yabereye

    Esubundi byateje ikihe kibazo cyatumye bafata iyo myanzuro?

  • Hanyurwimfura Eugene
    Ku wa 14-11-2020

    Ibyi Ferwafa ikora birasetsa,ubux ni gute umukino uba ukarangira barebera???uwanduye yaranduye niba Hari uwakinnye arwaye

IZASOMWE CYANE

To Top