APR FC vs Rayon Sports: 11 beza amakipe yose ateranyije, abakinnyi bo kwitega (AMAFOTO)
Harabura iminsi mike APR FC ikakira Rayon Sports mu mukino uba ushobora gusiga umutoza umwe yirukanywe mu gihe undi aba asingizwa.
Ni umukino uzaba ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023 kuri Kigali Pelé Stadium.
Ni umukino amakipe yombi azakina afite abakinnyi bayo bose uretse APR FC ishobora kuzaba idafite Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman umaze iminsi akirutse Malaria akaba ataragaruka neza.
Ku ruhande rwa Rayon Sports kugeza ubu nayo umukinnyi ushidikanywaho ufite ikibazo ni myugariro Nsabimana Aimable.
APR FC izaba iri ku gitutu cyinshi idashaka gutsindwa uyu mukino w’abakeba inshuro 4 zikurikiranya kuko imikino 3 iheruka Rayon Sports yayitsinze yose.
Abakinnyi bo kwitega ku mpande zombi
Ku ruhande rwa Rayon Sports izaba yasuye, ubwugarizi bwayo buzaba bufite akazi ko guhoza ijisho kuri rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Victor Mbaoma kuko ni umukinnyi umaze kugaragaza ko amahirwe abonye yose mu rubuga rw’amahina atayapfusha ubusa.
Mbaoma akaba amaze imikino 4 yikurikiranya atsinda, aho muri iyo mikino 4 ya shampiyona iheruka yatsinzemo ibitego 5.
Ikindi kandi niba hari ikintu umutoza wa Rayon Sports agomba kwigaho, ni ukureba uburyo babuza Omborenga Fitina kuzamuka cyane, nubwo akina ku ruhande rw’iburyo yugarira ariko na none ni umukinnyi uzamuka cyane ndetse akenshi imipira ye ahinduye imbere y’izamu iba ari ikibazo gikomeye ku ikipe bahanganye.
APR FC izaba yakiriye umukino, ifite akazi gakomeye cyane ko gufata umunya-DR Congo, Heritier Nzinga Luvumbu kuko ni we umukino wa Rayon Sports wubakiyeho.
Mu mukino uheruka yitsindiye Sunrise FC ibitego 3 n’amashoti arenga 10 yateye mu izamu.
Ni umukinnyi 80% y’ibitego Rayon Sports itsinda aba yabigizemo uruhare, bivuze ko abakinnyi bo hagati ba APR FC bayobowe n’Umugande, Taddeo Lwanga bafite akazi gakomeye ko kumubuza gukina.
Ikindi bakirinda gukorera amakosa hafi y’izamu kuko na none Luvumbu ni umukinnyi uzwiho gutera imipira y’imiterekano.
Aruna Moussa Madjaliwa, ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati w’Umurundi, uyu na we afatiye runini Rayon Sports, arinda ubwugarizi bwe kwinjirirwa cyane n’ikipe bahanganye, APR FC birayisaba amayeri akomeye cyane kugira ngo izarushe Rayon Sports mu kibuga hagati.
Undi mukinnyi witezwe abakinnyi ba APR FC basabwa guhozaho ijisho, ni Umugande Joackiam Ojera usatira anyuze ku mpande, afite umuvuduko mwinshi kandi azi no gutsinda, ni umukinnyi bisaba guhozaho ijisho.
Umutoza wa APR FC akwiye kuva ku izima....
Umufaransa Thierry Froger amaze gutoza APR FC imikino irenga 10 y’amarushanwa ariko ntabwo arabona 11 be, buri mukino aba yahinduye ikipe.
Ikindi anengwa ni ukudakinisha myugariro, Salomon Banga Bindjeme ukomoka muri Cameroun, ni umukinnyi w’umuhanga ariko gukandagira mu kibuga ni ikibazo, ahubwo yizirika kuri Yunusu Nshimiyimana benshi bahamya ko akora amakosa menshi. Abantu babona akwiye kuva ku izima agakinisha Clement na Bindjeme.
Umutoza wa Rayon Sports na we akwiye kunywa umuti usharira
Mohammed Wade, umunya-Maurtania wasigaranye Rayon Sports by’agatehanyo, afite akazi ko kuganiriza kapiteni we, Rwatubyaye Abdul akamenya neza ko yiteguye uyu mukino kuko amaze iminsi akora amakosa menshi ashobora gushyira ikipe ahabi, yasanga ari na ngombwa akaba yanywa ikinini gisharira akamukuramo akahakinisha Ngendahimana Eric cyangwa Nsabimana Aimable mu gihe yaba yarakize.
Iyo urebye abakinnyi amakipe yombi afite, nk’uko twifashishije bamwe mu basesenguzi bakaba n’abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda, ukoze 11 bihuje, APR FC niyo ifitemo abakinnyi benshi aho ari 7 mu gihe Rayon Sports ari 4.
11 Bihuje...
Umunyezamu: Pavelh Ndzila (APR FC)
Ba Myugariro: Omborenga Fitina (APR FC), Ishimwe Christian (APR FC), Salomon Banga Bindjeme (APR FC), Mitima Isaac (Rayon Sports)
Abakina Hagati: Aruna Moussa Madjaliwa (Rayon Sports), Mugisha Gilbert (APR FC) na Muhire Kevin (Rayon Sports)
Ba Rutahizamu: Joackiam Ojera (Rayon Sports), Heritier Nzinga Luvumbu (Rayon Sports) na Victor Mbaoma (APR FC)
Ibitekerezo
Alex
Ku wa 27-10-2023Babariya nibobeza
Twagirimana Inossa
Ku wa 25-10-2023Turahabaye. Njyendijyikona bibiri bya Apr kuri1 cya Reyn
Twagirimana Inossa
Ku wa 25-10-2023Turahabaye. Njyendijyikona bibiri bya Apr kuri1 cya Reyn
David Bihama
Ku wa 25-10-2023This combined 11 is totally unfair without the most valuable defender in RNL Mitima Isaac