APR FC yagaruye umutoza wayitozaga, Aimable na Keddy mu muryango uyisohokamo (IBIYIVUGWAMO)
Nubwo itaramwerekana kumugaragaro, amakuru avuga ko APR FC yamaze kugarura Pablo Morchón nk’umutoza wungirije unashinzwe kongerera ingufu abakinnyi, ni mu gihe Jamel Eddine Neffati ashobora kutakomezanya n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu mu mwaka w’imikino wa 2022-23.
Muri Kanama 2020 ni bwo APR FC yerekeanye umunya-Argentine, Pablo Morchón nk’umutoza wungirije, gusa nyuma y’umwaka umwe muri Nyakanga 2021 yaje gutangaza ko batazakomezanya kubera impamvu z’umuryango we.
Ni bwo APR FC yahise itangaza umunya-Tunisia, Jamel Eddine Neffati nk’umwungiriza wa Adil Erradi Mohammed ndetse unongerera abakinnyi imbaraga mu mwaka w’imikino wa 2021-22 aho banegukanye igikombe cya shampiyona.
Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko Pablo Morchón yamaze kugera mu Rwanda aho aje gukomeza akazi ke muri APR FC, ni mu gihe bivugwa ko Jamel Eddine Neffati we batazakomezanya.
Muri iyi kipe ya APR FC kandi haravugwamo inkuru y’iyirukanwa rya myugariro Nsabimana Aimable, bivugwa ko umutoza Adil Erradi yamaze kumubwira ko atazamukoresha mu mwaka w’imikino wa 2022-23 bityo ko ikipe imwifuza yakwegera APR FC.
Uyu musore ukina mu mutima w’ubwugarizi, winjiye muri APR FC mu mpeshyi ya 2021 agasinya umwaka umwe bivugwa ko umutoza yamubwiye ko bitewe n’umusaruro we w’umwaka ushize abona atari muri gahunda ze, gusa hari n’andi makuru (adafitiwe gihamya) avuga ko uyu musore yaba yazize kurya wenyine (ngo hari uwamufashije gusubira muri APR FC bumvikana amafaranga undi agezeyo aramwigarika).
Undi mukinnyi APR FC ishobora kurekura ni Nshanzimfura Keddy wayigezemo muri 2020. Uyu mukinnyi uheruka kongera amasezerano na we ngo bitewe n’ikinyabupfura ntari muri gahunda z’umutoza Adil.
APR FC ariko bivugwa ko ishobora kugarura Manzi Thierry wahoze ari kapiteni wa yo, ni nyuma yo gusoza amasezerano y’amezi 6 muri FAR Rabat ikaba itaramwongera andi.
Muri rusange abakinnyi APR FC imaze gusinyisha barimo Nkundimana Fabio wavuye muri Musanze FC, Ishimwe Fiston wavuye muri Marines, Niyibizi Ramadhan na Ishimwe Christian bavuye muri AS Kigali, Niyigena Clement wavuye muri Rayon Sports, Uwiduhaye Abouba wakiniraga Police FC na Mbonyumwami Taibu wavuye muri Espoir FC.
Ibitekerezo
Kamana vincent
Ku wa 21-07-2022Mwaramutse neza ni kamana vincentAKARERE,ka Bugesera.nda shimira PresidentGenel A PER F.C ya tuzaniye umutoza ukomeye nka Adill Erraide ibyemezo afata ni. Byo,iyo umukinyi atagize disipirine,ni byo,akora nta binshyira mubi Korwa,aimble na keddy,ariko,ni,bakurikize,nama,utoza,abaha,ni,batabikurikiza basohoke,nta mukinyi,kampara turyatugira.Murakoze kamana vincent umufana Aper FC ndashaka imwambaro ikipe yacu narayihize,na Ra yibuze,Pe?Tell 0783978664,muzaturangire,ibihebyiza.