Siporo

APR FC yaguye miswi na Etincelles ifata umwanya wa 2

APR FC yaguye miswi na Etincelles ifata umwanya wa 2

Igitego kimwe kuri kimwe ni ko umukino w’umunsi wa 15 wahuzaga APR FC na Etincelles i Rubavu kuri Stade Umuganda warangiye maze iyi kipe y’ingabo z’igihugu ifata umwanya wa 2 n’amanota 28 inganya na Rayon Sports ya 3.

Ni umukino APR FC yagiye gukina benshi bayiha amahirwe yo kuwutsinda ni nyuma yo kwitwara neza mu mukino wari wabanje wa Rayon Sports batitsinze 1-0.

Yaje kugira ibyago hakiri kare aho yatakaje kapiteni Manishimwe Djabel wagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Ishimwe Anicet ku munota wa 15.

APR FC itaremaga uburyo bwinshi, yaje gufungura amazamu ku munota wa 27 ku gitego cyatsinzwe na Bizimana Yannick kuri koruneri yari itewe na Niyibizi Ramadhan.

Etincelles yagerageje gushaka uburyo yakwishyura iki gitego ariko abakinnyi barimo Ciza Hussein Mugabo, Sulaiman Mudeyi, Niyonkuru Sadjati na rutahizamu Moro bagorwa n’ubwugarizi bwa APR FC cyane ko n’amahirwe babonye 2 yakabafashije, Ciza Hussein umupira yawuteye hejuru y’izamu. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, APR FC iba yabonye igitego cya kabiri ku mupira wahinduwe imbere y’izamu na Omborenga Fitina ku munota wa 58 ariko abakinnyi ba APR FC barinanirwa.

Nyuma y’uko wabonaga umupira urimo gukinirwa mu kibuga hagati cyane, Etincelles FC yaje gutungura APR FC iyishyura iki gitego ku munota wa 71 gitsinzwe Sumaila Moro n’umutwe, ni ku mupira wari uhinduwe na Rutayisire Amani.

APR FC yagerageje gushaka uko ibona igitego cy’intsinzi mu minota yari isigaye ari na ko yakoze impinduka zitandukanye Fiston asimbura Niyibizi Ramadhan na Mugunga asimbura Bizimana Yannick ariko ntibyagira icyo bitanga umukino urangira ari 1-1.

Kunganya uyu mukino bivuze ko APR FC yafashe umwanya wa 2 n’amanota 28 n’ibitego 8 izigamye mu gihe Rayon Sports banganya amanota izigamye 7.

Gahunda y’umunsi wa 15

Ku wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2022

Sunrise FC 2-1 AS Kigali
Musanze FC 1-2 Police FC
Espoir FC 0-1 Gorilla FC
Rwamagana City 2-1 Mukura VS
Rutsiro FC 2-1 Bugesera FC

Ku wa Kane tariki ya 23 Ukuboza 2022

Etincelles 1-1 APR FC

Ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022

Marines FC vs Kiyovu Sports
Rayon Sports vs Gasogi United

APR FC yaguye miswi na Etincelles FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ntawiheba elias
    Ku wa 22-12-2022

    Mujyemudushyiriraho na video zibitego ariko mwakoze.

  • Ntawiheba elias
    Ku wa 22-12-2022

    Mujyemudushyiriraho na video zibitego ariko mwakoze.

IZASOMWE CYANE

To Top