APR FC yasezerewe muri Mapinduzi Cup mu maso ya Afande James Kabarebe
Mu mukino wa 1/2 cya Mapinduzi Cup imaze iminsi ibera muri Zanzibar, APR FC yasezerewe na Mlandege kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko banganyije ubusa ku busa, ni mu mukino wakurikiranywe na perezida w’icyubahiro w’iyi kipe, Rtd Gen James Kabarebe.
Ni wo wari umukino wa mbere wa 1/2 cya Mapinduzi Cup mu gihe Singida Fountain Gate na Simba SC zizakina ku munsi w’ejo.
APR FC yayoboye igice cya mbere, ihererekanya neza ndetse iza kubona igitego ku munota wa 18 cyatsinzwe na Shiboub ariko umusifuzi asifura ko yaraririye.
APR FC yakinaga nta rutahizamu kubera ko Mbaoma yavunitse ndetse na Taiba akabanza ku ntebe y’abasimbura kubera uburwayi, yakinaga ishaka igitego ndetse ikarema amahirwe ariko kuyabyaza umusaruro bikanga. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.
APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka Mugisha Gilbert asimbura Alioum ni mu gihe na Taiba na Sanda baje kwinjira mu kibuga basimbura Ruboneka Bosco na Kwitonda Alain Bacca.
APR FC yakomeje gushaka igitego ndetse ibona amahirwe ariko ntiyabasha kuyabyaza umusaruro.
Nyuma yo gusa n’abarwana, Niyigena Clement na Masud Juma wa Mlandege bombi bahawe ikarita itukura ku munota wa 88.
Ishimwe Pierre yaje kwinjira mu kibuga ku munota wa nyuma havamo Pavelh Ndzila, byagaragaraga ko bamuzaniye penaliti. Umukino warangiye ari ubusa ku busa.
Bahise bitabaza penaliti maze APR FC isezererwa kuri penaliti 4-2. APR FC, Shiboub na Ramadhan bazihushije maze Nzotanga na Sanda nibo bazinjije.
Ibitekerezo
Iradukunda simeon
Ku wa 10-01-2024Nibashaka barutahi zamu bunganira abahari izabikora
Eric kr
Ku wa 10-01-2024Apr njyewe ukombyumva nigabanye vusirimukacyan ubanze igure nkabarutahizamu nka 3 urebengo iresimihigo mubikomb
Aric
Ku wa 10-01-2024Apr nigabanye kwirar nubwiyemez nibwo izajya ijyer kundotozay
Samueli
Ku wa 10-01-2024Biragaragara. Kobatwibye cyane
Ubwonakundinyine.
Samueli
Ku wa 10-01-2024Biragaragara. Kobatwibye cyane
Ubwonakundinyine.
Samueli
Ku wa 10-01-2024Biragaragara. Kobatwibye cyane
Ubwonakundinyine.