Siporo

APR FC yasinyishije abakinnyi 6, yongerera amasezerano 9

APR FC yasinyishije abakinnyi 6, yongerera amasezerano  9

APR FC mu rwego rwo kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino wa 2022-23, yamaze gusinyisha abakinnyi 6 ni mu gihe yanafashe umwanzuro wo kongerera abandi 9 amasezerano.

Nubwo itarabitangaza kumugaragaro, gusa APR FC yamaze kwibikaho abakinnyi 6 yaguze bavuye mu yandi makipe.

Mu bwugarizi yasinyishije Ishimwe Christian wakiniraga AS Kigali, Uwiduhaye Abouba wakiniraga Police FC na Niyigena Clement wari usoje amasezerano muri Rayon Sports.

Iyi kipe kandi yasinyishije abakinnyi basatira izamu barimo Mbonyumwami Taibu wakiniraga Espoir FC, Niyibizi Ramadhan wakiniraga AS Kigali ndetse na Ishimwe Fiston wa Marines FC.

APR FC yafashe umwanzuro ko nta mukinnyi wa yo n’umwe izarekura, ikaba yaramaze kongerera amasezerano abakinnyi 9 bari basoje amasezerano.

Ku isonga hari umunyezamu Ahishakiye Hertier, myugariro Buregeya Prince, Nshimiyimana Yunusu na Ndayishimiye Dieudonne.

Hari abakinnyi bakina mu kibuga hagati Ruboneka Bosco ndetse na Itangishaka Blaise. Yongereye amasezerano kandi abakinnyi 3 bataha izamu Nshuti Innocent, Mugunga Yves na Bizimana Yannick.

Abakinnyi APR FC yamaze kongerera amasezerano
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Uwayezu
    Ku wa 1-08-2023

    Apr fc nikomereze aho turayikunda

  • Kwizera
    Ku wa 10-07-2023

    Mwakozekumanura abakinny

  • Kwizera
    Ku wa 10-07-2023

    Mwakozekumanura abakinny

  • Kwizera
    Ku wa 10-07-2023

    Mwakozekumanura abakinny

  • HAKORIMANA GARACIYANE
    Ku wa 6-05-2023

    AMAKURU AVUGAKO APR FC YAGUZE ANYAMAHANGANIYO

  • Habanabakize elphuz
    Ku wa 31-12-2022

    Nibyizacyane kubagura arikose ntabwo iribagirwa abanyarwanda? igure ariko ntiyibagirwe kuzamura umunyarwanda.

  • Ishimwe bolingo
    Ku wa 6-10-2022

    nge ndi umufana wa APR FC tubarinyuma 2

  • Napoleon jean claude
    Ku wa 9-07-2022

    Twishimiy uburyo ikipe yacu iri kwiyubaka ariyo APR fc kand tubarinyuma, kand twongerankubashimira kumu kino was gishuti uribube hagati ya sunrise na APR fc kuruyumunsi.

  • Musonera eugene
    Ku wa 8-07-2022

    Twishimiye uburyo ikipe yacu dukunda turi benshi irimo iriyubaka murakoze

  • Musonera eugene
    Ku wa 8-07-2022

    Twishimiye uburyo ikipe yacu dukunda turi benshi irimo iriyubaka murakoze

  • Umuhireregad
    Ku wa 8-07-2022

    Gusabana

To Top