Siporo

APR FC yatangiye nabi imikino Nyafurika

APR FC yatangiye nabi imikino Nyafurika

Ibitari byitezwe n’abakunzi ba APR FC nibyo byabaye inganya umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League na Mogadishu City Club yo muri Somalia 0-0.

Ni umukino wabaye ku gicamunsi yo kuri iki Cyumweru ubera muri Djibouti kuko muri Somalia hari umutekano muke.

APR FC yagiye gukina uyu mukino idafite bamwe mu bakinnyi bayo, Ruboneka Bosco na Byiringiro Lague kubera imvune.

Aba bakaba biyongeraga ku mutoza mukuru w’iyi kipe, Mohammed Adil Erradi udafite ibyangombwa byo gutoza aho umukino watojwe n’Umunya-Tunisia Jamel Eddine Neffati.

Bitewe n’amateka ya ntayo y’ikipe ya Mogadishu City Club mu mikino Nyafurika, benshi bakekaga ko umukino uri bworohere APR FC ariko siko byagenze.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye nta mahirwe akomeye impande zombi zabonye.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, APR FC iba yabonye igitego ariko umupira Yannick Bizimana yateye mu izamu uca iruhande rwaryo.

Umukino warangiye ari 0-0, umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 19 Nzeri 2021, ubere i Kigali mu Rwanda.

Abakinnyi 11 impande zombi zitabaje

APR FC: Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Karera Hassan, Mugisha Bonheur, Rwabuhihi Aimé Placide, Bizimana Yannick, Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel na Tuyisenge Jacques (c).

Mogadishu CC: Kimera Ali, Ciise (c), Baanuu, Stephane, Willic, Ali, Mika, Catoosh, Santoos, Majiid, Olivier.

11 ba APR FC babanjemo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top