Siporo

Police FC yatsinze Musanze FC

Police  FC yatsinze Musanze FC

Igitego kimwe rukumbi cya Police FC cyatsinzwe na Twizerimana Onesme cyahesheje iyi kipe amanota 3 imbere ya Musanze FC.

Police FC yari yakiriye Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2022-23.

Umukino ubanza wabereye i Musanze, Police FC yari yayitsinze 2-1.

Igice cya mbere cy’umukino, nta mahirwe afatika yigeze aboneka ku mpande zombi kimwe no mu minota ya mbere y’igice cya kabiri.

Umutoza wa Police FC, Frank Nuttall yakoze impinduka za mbere ku munota wa 60, Pacifique, Dominique na Danny Usengimana bavamo hinjiramo Twizeyimana Martin Fabrice, Sibomana Patrick Papy na Twizerimana Onesme.

Izi mpinduka zafashije Police FC cyane kuko bahise bashyira igitutu kuri Musanze, ku munota wa 62 Papy yagerageje ishoti rikomeye ariko ugarurwa n’ubwugarizi bwa Musanze FC.

Ku munota wa 64, Onesme yatsindiye Police FC igitego cya mbere n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Hakizimana Muhadjiri.

Amahirwe Musanze yabone akomeye ni ayo ku munota wa 72, ni ku ishoti rikomeye rya Eric Kanze ryakubise umutambiko w’izamu. Umukino warangiye ari 1-0.

Indi mikino y’umunsi wa 23 iteganyijwe

Ku wa Gatanu tariki ya 15 Mata 2022

Police FC 1-0 Musanze FC
Gasogi United vs Kiyovu Sports
Rutsiro FC vs Etoile del’Est

Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mata 2022

Gorilla FC vs Rayon Sports
Marines FC vs Gicumbi FC
Mukura VS vs Espoir FC

Ku Cyumweru tariki ya 17 Mata 2022

AS Kigali vs Etincelles
Bugesera FC vs APR FC

Police FC yatsinze Musanze FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Jean
    Ku wa 15-04-2022

    Ubu se Rayon yakina na Gorilla kuwagatandatu kuri 16 ikongera igakina na Bugesera ku cyumweru kuri 17

IZASOMWE CYANE

To Top