Siporo

APR FC yemeje abakinnyi bashya yaguze, abo yongereye amasezerano n’abo yasezereye(AMAFOTO)

APR FC yemeje abakinnyi bashya yaguze, abo yongereye amasezerano n’abo yasezereye(AMAFOTO)

Ikipe ya APR FC yamaze kwemeza abakinnyi bashya 6 yaguze nk’uko twabivuze mu nkuru zacu zatambutse, abo yongereye amasezerano batanu ndetse na batatu yasezereye itazakomezanya nayo.

Ibinyujije ku rubuga rwayo, APR FC yavuze ko mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ya CAF Champions League bongeyemo amaraso mashya.

Aba bakinnyi bakaba barongewemo hagendewe k’ubusabe bw’umutoza Adil Erradi Mohammed utoje iyi kipe imyaka 2 ndetse yegukanamo ibikombe bibiri bya shampiyona.

Ku ikubitiro, APR FC yongeyemo abakinnyi batandatu bashya bavuye mu makipe atandukanye barimo Karera Hassan wavuye muri AS Kigali ariko akaba yari intizanyo ya Kiyovu sports, Kwitonda Alain (Bacca) wavuye muri Bugesera FC, Nsengiyumva Ir’shad wavuye muri Marines FC, Mugisha Bonheur wavuye muri Mukura VS (akaba yari intizanyo ya Heroes FC), Nsabimana Aimable wavuye muri Police FC na Mugisha Girbert wavuye muri Rayon Sports, aba bose bakaba barasinye imyaka 2.

Uretse aba bakinnyi kandi, iyi kipe yongereye amasezerano abakinnyi bayo batanu, aba bakinnyi Niyonzima Olivier Seif, Niyomugabo Claude na Nizeyimana Djuma bongereye imyaka 2, Manishimwe DJabel yasinye imyaka 4 ni mu gihe Rwabuhihi Aime Placide yongereye imyaka 3.

Iyi kipe kandi yemeje ko itazakomezanya n’abakinnyi 3 yarekuye ngo bajye gushakishiriza ahandi barimo umunyezamu Rwabugiri Umar, Muhsimiyimana Mohammed na Danny Usengimana.

Nsabimana Aimable asinyira APR FC
Kwitonda Alain Bacca wakiniraga Bugesera FC yasinyiye APR FC
Bonheur yari intizanyo ya Heroes muri Mukura VS
Nsengiyumva Ir'shad yasinyiye APR FC
Karera Hassan asinyira APR FC
Mugisha Gilbert yasinye imyaka 2 muri APR FC
Rwabuhihi Aime Placide yongereye imyaka 3
Nizeyimana Djuma
Niyomugabo Claude
Manishimwe Djabel
Niyonzima Olivier Seif yamaze kongera amasezerano muri APR FC
Mushimiyimana Mohammed na we yatandukanye na APR FC
Danny Usengimana we yamaze kugera muri Police FC
Rwabugiri Umar yarekuwe na APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Muhamudumoise
    Ku wa 28-07-2024

    Dushaka umuki nnyi ukina kabiri

  • Ineza yimana regisi
    Ku wa 13-07-2021

    Ngewe pee fana apr cne cne pee kd ndanayikunda ariko ndayishimira ukuntu mwakina giheyitwaye nez pee kd lkomerezaho cnee murakoze pee

IZASOMWE CYANE

To Top