Ikipe ya APR FC yamaze gutangaza ko itazitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup riteganyijwe kubera muri Tanzania mu ntangiriro z’ukwezi gutaha bitewe n’ibihe bidasanzwe bya Coronavirus n’ingamba zo kuyirinda.
Ishyirahamwe ry’Umpira w’Amaguru mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati(CECAFA), yari yatangaje ko amakipe 10 ari yo yamaze kwemera kuzitabira iri rushanwa riteganyijwe kuva tariki ya 1 – 15 Kanama 2021 muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam.
APR FC ni imwe muri ayo makipe 10 yatangajwe ko yamaze kwemera kuzitabira iri rushanwa ritegurwa inkunga na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Visi Perezida wa APR FC, Brig Gen Firmin Bayingana, mu kiganiro na Royal FM, yavuze ko batazitabira iryo rushanwa kubera ingamba zo kwirinda COVID-19 ndetse iyi kipe ikaba itaratangira imyitozo.
Ati “Igisubizo buri Munyarwanda wese yakabaye akibona kubera ibihe bidasanzwe turimo kubera COVID-19. Ntaho twahera, ubu turi muri Guma mu Rugo kandi muzi icyo isobanuye. Uretse no kuba tutaratangira imyitozo, ntabwo Ikipe y’Igihugu y’Abana yananirwa kwitabira imikino kubera ibi bihe ngo twe tujyeyo.”
Si APR FC ititabiriye iri rushanwa ryaherukaga kuba 2019 hano mu Rwanda kubera ingamba zo kwirinda Coronavirus, kuko n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 ntabwo yitabiriye CECAFA U23 irimo kubera muri Ethiopia, ni mu gihe na Scandinavia WFC nayo ititabiriye CECAFA y’amakipe y’abagore irimo kubera muri Kenya.
Ibitekerezo
theophille
Ku wa 24-07-2021kubera iki x cecaf niyongera amataliki nukuri A P R nayo tuyibona mwirushanywa kuko guma murugo nidance kndi namyitagado nago iriguhitinga kubera amavubi mato naho yagiye nidance kbs bihangane to
Mukera
Ku wa 24-07-2021Nyamara byari kuba byiza kwitabira gusa ubuyobozi bwa CECAFA nibuhindure amatariki bwongereho icyumweru nibura.
samedi
Ku wa 23-07-2021ntakundi irungu ryaratwishe kuba murugo ngamyidagaduro mwasanze aribyo bitubereye.ark kutubeshya ko muzarenga icyiciro na kimwe nibyo byagorana.ntamahirwe namarushanwa nyafrica ntimuzajyeyo tuzashimishwa nibyo hanze