Siporo

APR FC yisanze mu itsinda C muri CECAFA Kagame Cup

APR FC yisanze mu itsinda C muri CECAFA Kagame Cup

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba (CECAFA) ryamaze gutangaza uko amakipe azaba ahagaze mu matsinda ya CECAFA Kagame Cup igomba gutangira mu ntangiriro z’icyumweru gishize.

Uyu munsi ni bwo habaye tombola ya CECAFA Kagame Cup 2024 igomba kubera muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam ku kibuga cya Azam Complex kiri Chamazi na KMC Stadium kiri Kinondoni kuva tariki ya 9-21 Nyakanga 2024.

Mu itangazo ryabanjirije iyi tombola CECAFA yavuze ko bifuzaga amakipe 16 ariko birangira habonetse 12. Aya makipe ni yo yatomboranye agabanwa mu matsinda 3 y’amakipe 4.

Amakipe 12 azakina iyi CECAFA, ni; Coastal Union, Singida Black Stars zo muri Tanzania, JKU ya Zanzibar, APR FC yo mu Rwanda, Gor Mahia yo muri Kenya, Villa SC yo muri Uganda, Al Hillal na Al Wadi zo muri Sudani, El Merriekh Bentiu ya Sudani y’Epfo, Red Arrows FC ya Zambia, Djibouti Telkom yo muri Djibouti na Dekedaha yo muri Somalia.

Tombola ikaba yasize APR FC yo mu Rwanda iri mu itsinda C na Villa SC yo muri Uganda.

Uko tombola yagenze, Itsinda A: Costal Union, Al-Wadi, JKU SC na Dekadaha FC
Itsinda B: Al Hilal, Gor Mahia, Red Arrows na Telecom
Itsinda C: Sports Club Villa, APR FC, Singida Black Stars na El Merriekh Bentiu

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top