Siporo

APR FC yiteguye gutangira gutwara abantu mu nkiko

APR FC yiteguye gutangira gutwara abantu mu nkiko

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko bwiteguye gutangira kujyana abantu mu nkiko batangaza amakuru y’ibihuha kuri iyi kipe kandi nta muyobozi baba bashatse ngo bayabaze ayabime.

Ibi babitangaje nyuma y’ibyavuzwe mu bitangazamakuru ko iyi kipe igiye kongerera Byiringiro Lague amasezerano y’imyaka 3 azatuma aba ari we mukinnyi uhenze muri APR FC.

Amakuru avuga ko uyu rutahizamu uheruka gukora ubukwe, usatira anyuze ku mpande mu masezerano ye mashya azishyurwa miliyoni 60 agasinya imyaka 3, akazajya ahembwa miliyoni 2 buri kwezi.

Iyi kipe ikaba yabyamaganiye kure ibinyujije ku mbuga zayo aho yavuze ko ari amakuru y’ibihuha adafite ishingiro.

Bagize bati “Ubuyobozi bwa APR FC buranyomoza amakuru yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ko umukinnyi wayo Byiringiro Lague agiye kongerwa amasezerano mu ikipe y’ingabo z’igihugu aho byavuzwe ko agiye guhabwa miliyoni 60 n’umushahara wa miliyoni 2 buri kwezi.”

“Ubuyobozi bwa APR FC burasaba abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abakunzi b’ikipe ya APR FC kudatega amatwi no kudaha agaciro ibihuha nk’ibi kuko bigamije kuzana umwuka mubi mu ikipe no gushaka kwangiza ikipe muri rusange.”

Bakomeje basaba abantu batangaza amakuru kuri APR FC kwitonda bakavuga ibyo bafitiye gihamya, ngo nibikomeza ababiri inyuma bose bazajyanwa mu butabera.

Bati “Ubuyobozi bwa APR FC kandi bwamaganye abantu bagamije kwangiza ikipe ya APR FC kuko nibikomeza ababiri inyuma bose bazajyanwa mu butabera, bityo bukaba busaba buri wese kujya abanza kubaza neza mbere yo kugira ibyo atangaza kugira ngo atangaze ibyo afitiye gihamya.”

Si inshuro ya mbere ikipe ya APR FC yanditse inkuru nk’iyi inyomoza ibiba byatangajwe kuri iyi kipe baba bise ibihuha.

Byavuzwe ko Byiringiro Lague agiye guhabwa amasezerano azamugira umukinnyi uhenze kurusha abandi muri iyi kipe
Ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko bugiye gutangira kujya bujyana abantu mu nkiko batungaza ibihuha kuri iyi kipe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top