Siporo

APR HC yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Police HC (AMAFOTO)

APR HC yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Police HC (AMAFOTO)

APR Handball Club yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2024 itsinze Police Handball Club imikino 2-1.

Uyu munsi nibwo umurishyo wa nyuma wa shampiyona ya Handball wakubiswe mu mukino wa 3 wa kamarampaka "Playoffs" wahuje APR na Handball.

APR HC na Police HC ni zo zahuriye ku mukino wa nyuma wa kamarampaka "Playoffs", zikaba zaragombaga gutanguranwa imikino 2 muri 3 kugira ngo hamenyekane ikipe yegukana igikombe cya shampiyona ya 2024.

Umukino wa mbere wa kamarampaka wabaye tariki ya 29 Kamena 2024 ntabwo warangiye kuko Police HC yikuye mu kibuga kubera kutishimira imisifurire. Federasiyo yaje gufata umwanzuro wo kuyitera mpaga maze APR iba yegukanye umukino wa mbere.

Umukino wa kabiri wakinwe ejo hashize, waje kwegukanwa na Police HC itsinze APR ibitego 34-27.

Uyu munsi nibwo habaye umukino wa gatatu wa kamarampaka wagombaga gusiga hamenyekanye ikipe yegukana shampiyona ya 2024.

Abasore b’umutoza Anaclet binjiye mu mukino ubona ko nta kosa bifuza gukora imbere ya Police, uretse gushaka intsinzi bakaba bakegukana igikombe baherukaga 2017.

Ku rundi ruhande ariko, abasore ba Ntabanganyimana Antoine na bo wabonaga bashaka gusubira APR batsinze muri shampiyona isanzwe (regular season) inshuro 2 zose.

APR HC ni yo yinjiye mu mukino neza biyifasha gusoza igice cya mbere iyoboye n’ibitego 15-12.

No mu gice cya kabiri APR yakomeje kuyobora umukino ndetse ku makosa amwe n’amwe Police HC yagiye ikora, yatumye ikinyuranyo kizamuka maze umukino urangira ari 30-25.

APR HC ikaba yegukanye igikombe cya shampiyona cyaherekejwe na sheki ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, Police HC yabaye iya kabiri yahawe ibihumbi 500 ni ku gihe Gicumbi HT yabaye iya 3 itsinze ES Kigoma yahawe ibihumbi 300.

Wari umukino utoroshye
Perezida wa FERWAHAND, Twahirwa Alfred
Igikombe APR yagukanye
APR ishyikirizwa igikombe
Bishimira igikombe begukanye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Tuyishime inosa
    Ku wa 9-07-2024

    Apr yacu turayikunda cyane mugire igito do cuiza cyokwitegura umukino wuyumunsi ntukurinyuma

IZASOMWE CYANE

To Top