Siporo

APR iregukana igikombe? Cyangwa Police irabishya ibirori?

APR iregukana igikombe? Cyangwa Police irabishya ibirori?

Muri Handball bigeze hamwe umwana arira nyina ntiyumve, ikosa rimwe gusa Police HC yakora, uyu munsi APR HC yahita yegukana igikombe cya shampiyona ya 2024.

Uyu munsi nibwo hakinwa umukino wa kabiri wa kamarampaka "Playoffs" muri Handball, umukino Police HC isabwa gutsinda APR HC kugira ngo hazabe undi mukino wa 3 ugena utwara igikombe.

Aya makipe yombi yahuriye ku mukino wa nyuma wa kamarampaka aho asabwa gutanguranwa imikino 2 muri 3 igomba gukinwa.

Umukino wa mbere wabaye, Police yaje kwikura mu kibuga nyuma yo kutishimira imisifurire, yatewe mpaga kuri uyu mukino.

Bivuze ko bagiye gukina APR iri imbere n’intsinzi y’umukino umwe, irasabwa gutsinda uyu munsi ubundi igahita yegukana igikombe cya shampiyona ya 2024.

Ni umukino uteganyijwe uyu munsi saa 15:30’ kuri Kigali Pelé Stadium. Uyu mukino urabanzirizwa n’uw’umwanya wa 3 uhuza Gicumbi HT na ES Kigoma saa 14h00’.

Police HC na APR HC ziratana mu mitwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top